Patriots BBC yatangiye yihaniza JKT mu ijonjora rya BAL (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Ukuboza 2019 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike yo gukina irushanwa rya BAL 2020, yatangiye neza mu mukino wo mu itsinda A itsinda JKT yo muri Tanzania amanota 113-61 kuri uyu wa Kabiri.

Iri rushanwa rihuje amakipe umunani yo mu gace k’Uburasirazuba bwa Afurika, riri kubera muri Kigali Arena guhera kuri uyu wa Kabiri, aho rizasozwa ku Cyumweru.

Patriots BBC yahuye na JKT n’ubundi zari kumwe mu ijonjora rya mbere ryabereye muri Tanzania, aho iyi kipe ihagarariye u Rwanda yabaye iya mbere nyuma yo gutsinda imikino yayo yose.

Muri uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri, Patriots BBC irimo amasura mashya nka Kaje Elie umenyerewe muri REG BBC, yatsinze agace ka mbere ku manota 34-17 mu gihe aka kabiri karangiye hamaze kujyamo ikinyuranyo cy’amanota 30 (58-28).

Mu gace ka gatatu, JKT yagerageje kugarira itsindwa ku kinyuranyo cy’amanota umunani (24-16) mu gihe mu gace ka nyuma yatsinzwe ku kinyuranyo cy’amanota 14 (31-17), umukino urangira harimo ikinyuranyo cy’amanota 52 (113-61).

Baraka Sadick Atumani wa JKT yatsinze amanota 29 muri uyu mukino mu gihe Keneth Gasana wa Patriots BBC yatsinzemo 21, anasama imipira itandatu iva ku nkangara.

Umutoza wa Patriots BBC, Caley Odhiambo yavuze ko yishimiye uko abakinnyi be bitwaye kuko bakoze ibyo abatoza bari bapanze mbere y’umukino.

Ati ‘’Twashyize mu bikorwa ibyo twari twapanze gukora byose kandi mu gace ka gatatu twabonye ko bafunguye umukino noneho biduha imbaraga zo gutsinda umukino. Hari imipira myinshi twatakaje, ibyo nibyo tugiye gukoraho mu myitozo y’ejo mu gitondo.’’

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Kabiri, mu itsinda A, Gendarmerie Nationale Basketball Club ’GNBC’ yo muri Madagascar yatsinze University of Zambia Pacers ’UNZA’ yo muri Zambia amanota 78-75 mu gihe mu itsinda B, Ferroviario Maputo yo muri Mozambique yatsinze Cobra Sports yo muri Sudani y’Amajyepfo amanota 74-59

Imikino irakomeza kuri uyu wa Gatatu, aho saa 12:30 City Oilers yo muri Uganda ihura na Ferroviario Maputo, saa 15:00 J.K.T ihure na G.N.B.C, saa 17:30 Cobra Sports irakina na KPA igera i Kigali uyu munsi mu gihe saa 20:00 Patriots BBC ikina na UNZA Pacers.

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda, ni yo azakomeza muri ½, aho atatu ya mbere azabona itike yo gukomeza mu Kindi cyiciro kizakinwa guhera muri Werurwe 2020.

Abakinnyi ba Patriots BBC bitabajwe kuri uyu mukino wa mbere
JKT yabonye itike nk'ikipe yatsinzwe bidakabije mu ijonjora rya mbere
Adarius Lamar Pegues wa Patriots BBC atsinda amanota
JKT yagerageje kwihagararaho mu gace ka gatatu
Kenneth Gasana ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino
Gasana atanga umupira atareba mu gihe Baraka Sadick Athumani yashakaga kumuhagarika
Kenneth Gasana yitegura gushyira umupira mu nkangara
Nijimbere Guibert azamukana umupira mu gihe umutoza Odhiambo yamusabaga kuwukomezanya
George Wilbert Blakeney yatsinze amanota 14 muri uyu mukino
Mukama Jean Victor agerageza gucenga Musa Chacha Muruga wa JKT
Ndizeye Dieudonne mu kirere ashaka gushyira umupira mu nkangara
Umutoza wungirije wa Patriots BBC, Liz Mills asaba abakinnyi be gukoresha ubwenge
Kenneth Gasana yagoye abakinnyi ba JKT
Kapiteni wa Patriots BBC, Mugabe Aristide ashaka uko atanga umupira
Nijimbere Guibert hagati y'abakinnyi b'iyi kipe yo muri Tanzania bashaka uko bamwambura umupira
Abafana bishimiye uko Patriots BBC yitwaye ku munsi wa mbere
Abitabiriye uyu mukino basusurukijwe mu buryo butandukanye

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .