Uyu mukino wabaye ku wa Gatatu, tariki 11 Nzeri 2024 muri BK Arena yarimo abafana benshi.
Wari witezwe cyane kuko uretse gutangira guhatanira igikombe ahubwo n’ihangana ry’aya makipe rimaze kuzamuka cyane.
Uyu mukino watangiye wegeranye cyane byatumaga amanota aba make. Stephaun Branch na Axel Mpoyo batsindiraga amakipe yombi.
Agace ka mbere karangiye, Patriots BBC iyoboye umukino n’amanota 21 kuri 15 ya APR BBC.
Patriots BBC yatangiye agace ka kabiri yongera ikinyuranyo, Hagumintwari Steve na Ndizeye Dieudonné batangira gutsinda cyane.
Ku rundi ruhande, Mpoyo na Aliou Diarra bagize amakosa atatu kare bituma bakina iminota mike. Aka gace Patriots yagatsinze ku manota 31 kuri 13 ya APR.
Ni mu gihe, igice cya Mbere cyarangiye, Patriots BBC iyoboye umukino n’amanota 52 kuri 28 ya APR BBC.
Mu gace ka gatatu, Ikipe y’Ingabo yikubise agashyi itangira kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Ntore Habimana na Isaiah Miller.
Aka gace, iyi kipe yagatsinze ku manota 22 kuri 16 ya Patriots. Icyakora Patriots yari ikiyoboye n’amanota 68 kuri 50.
Ibi byatumye agace ka nyuma karyoha kuko APR BBC yazamuye icyizere ikomeza kugabanya ikinyuranyo.
Ikipe y’Ingabo yakomeje gushyiramo imbaraga ari nako igabanya ikinyuranyo, ariko umukino urangira Patriots BBC iyitsinze amanota 83-71 yegukana intsinzi ya mbere mu mikino ya nyuma ya kamarampaka.
Stephaun Branch wa Patriots yatsinze amanota 26 muri uyu mukino, mu gihe Isaiah Miller na Aliou Diarra batsinze 19 ku ruhande rwa APR BBC.
Umukino wa kabiri, uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki 13 Nzeri 2024 saa 19:00 muri BK Arena.
Amafoto: Kwizera Hervé
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!