Patriots BBC yasubiriye GNBC imbere ya Perezida Kagame isoza irindi jonjora rya BAL idatsinzwe (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Ukuboza 2019 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League yasoje ijonjora rya kabiri ryahuje amakipe yo mu gace k’iburasirazuba iri ku mwanya wa mbere, nyuma yo gusubira GNBC yo muri Madagascar, ikayitsindira amanota 94-63 ku mukino wa nyuma warebwe na Perezida Kagame kuri iki Cyumweru.

Amakipe yombi yahuriye ku mukino wa nyuma nyuma y’uko yari kumwe mu itsinda rimwe, rya mbere, aho Patriots BBC yatsinze umukino wa mbere habanje kwitabazwa inyongera.

Uyu mukino usoza ijonjora rya kabiri wabereye muri Kigali Arena ejo hashize, wari utandukanye n’uwabanje kuko utagoye cyane iyi kipe ihagarariye u Rwanda nk’uko byagenze ubushize.

GNBC yo muri Madagascar yagaragaje kwihagararaho cyane mu gace ka mbere, ariko igatsindwa ku manota 16-15 mu gihe amakipe yombi yagiye kuruhuka Patriots BBC yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 15 (44-29).

Patriots BBC yatsinze kandi agace ka gatatu ku manota 21-18 n’aka nyuma ku munota 29-16, umukino urangira harimo ikinyuranyo cy’amanota 31 (94-63).

Mukama Jean Victor wa Patriots BBC ni we witwaye neza muri uyu mukino, atsindamo amanota 18 mu gihe Ndayisaba Ndizeye Dieudonné yatsinzemo 16.

Patriots BBC yasoje amajonjora abiri yakinnye, itsinze imikino yose uko ari icyenda, aho ijonjora rya mbere ryabereye muri Tanzania mu Ukwakira.

Amakipe yo mu gace k’Iburasirazuba yatsindiye gukomeza muri 1/2 muri iri rushanwa azakina umwaka usanzwe w’imikino wa BAL 2020 guhera muri Werurwe 2020 ni Patriots BBC, GNBC na Ferroviario Maputo.

Iyi kipe yo muri Mozambique yabigezeho nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu, itsinze City Oilers yo muri Uganda amanota 74-57.

Amakipe 12 azakina umwaka w’imikino wa BAL ni AS Douanes (Sénégal), AS Police (Mali), AS Sale (Maroc), GNBC (Madagascar), GS Petroliers (Algérie), FAP (Cameroon), Ferroviario de Maputo (Mozambique), Petro de Luanda (Angola ), Rivers Hoopers (Nigeria), Union Monastir (Tunisia), Zamalek (Misiri) ndetse na Patriots (Rwanda).

Hagumintwari ashyira umupira mu nkangara ubwo yari ahanganye na Francis Ramanampamonjy Mory
Andriantsara Hajamaminiaina Ralison ni umwe mu bakinnyi b'abahanga muri GNBC
GNBC yagaragaje kwihagararaho mu gace ka mbere
Andriantsara Hajamaminiaina Ralison ashaka inzira hagati ya Ndizeye Dieudonne na Adarius Pegues
Abitabiriye umukino basusurukijwe mu buryo bunyuranye
Kenneth Gasana agenda yubitse umutwe ubwo amakipe yombi yari agiye mu karuhuko
Kenneth Gasana agerageza kuzibira umukinnyi wa GNBC
Patriots BBC yari ishyigikiwe n'abafana buzuye Kigali Arena
Hagumintwari Steve asama umupira mbere y'uko awutanga kuri bagenzi be
Umukino wari witabiriwe n'abatari bake
Andriantsara Hajamaminiaina Ralison agerageza gucenga Sagamba Sedar
Mukama Jean Victor ni we witwaye neza muri uyu mukino
Sagamba Sedar atanga umupira kuri bagenzi be nyuma yo kwimwa inzira na Constant Fabrice Mandimbison
Mukama Victor acenga Constant Fabrice Mandimbison
Mukama Victor agerageza gukuraho umupira wari ugiye gushyirwa mu nkangara na Rick-Ley Loubacky
Elly Randriamampionona ashaka uko akinisha bagenzi be
Rick-Ley Loubacky ahagarutse Segamba Sedar hagati mu mukino
Kapiteni wa Patriots BBC, Mugabe Aristide agarura umupira
Mukama Victor ashyira umupira mu nkangara nyuma yo gusimbuka
Ndizeye Dieudonne yitegura gutera umupira mu nkangara
George Wilbert Blakeney Jr. ashyira umupira mu nkangara
Rick-Ley Loubacky na Constant Fabrice Mandimbison basama umupira
Ruzigande Ally ntiyahiriwe cyane n'uyu mukino yakinnyemo iminota 15
Rick-Ley Loubacky ahagarutse Segamba Sedar hagati mu mukino
Perezida Kagame yagiye gusuhuza abakinnyi ba GNBC ubwo umukino wari urangiye

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza