Patriots BBC yasanze REG BBC ku mukino wa nyuma wa Shampiyona, IPRC Huye izisobanura na The Hoops mu bagore (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Ukwakira 2020 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Patriots BBC ifite igikombe giheruka mu bagabo, yasanze REG BBC ku mukino wa nyuma w’irushanwa risoza Shampiyona ya Basketball nyuma yo gutsinda RP- IPRC Kigali BBC amanota 88-59 kuri uyu wa Gatanu.

Shampiyona ya Basketball iterwa inkunga na Banki ya Kigali yasubukuwe ku Cyumweru, aho iri kubera mu muhezo muri Kigali Arena kugeza ku wa Gatandatu, nyuma yo gusubikwa muri Werurwe bitewe n’icyorezo cya COVID-19.

Mu mukino wasoje iya ½ yakinwe kuri uyu wa Gatanu, Patriots BBC yatwaye Shampiyona iheruka yatsinze RP- IPRC Kigali BBC amanota 88-59.

Agace ka mbere k’umukino karangiye Patriots BBC iri imbere n’amanota 26-19 mu gihe amakipe yombi yagiye kuruhuka harimo ikinyuranyo cy’amanota 12 (42-30).

Mu gace ka gatatu, Patriots BBC yongereye ikinyuranyo, irusha RP- IPRC Kigali amanota 26 (70-44) mu gihe umukino aka nyuma kasize ikinyuranyo cyiyongereho andi manota atatu, kikagera kuri 29 (88-59).

Gasana Kenneth Herbert yatsinze amanota 18 ku ruhande rwa Patriots, Hagumintwari Steve atsinda 15 mu gihe uwatsinze menshi muri RP-IPRC Kigali BBC ari Amisi Saidi watsinze 19 naho Isezerano Enock atsinda 12.

Ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira saa Kumi n’Ebyiri (18:00), Patriots BBC izahura na REG BBC yatsindiye ku mikino ya nyuma mu mwaka ushize.

REG BBC yageze kuri uyu mukino wa nyuma itsinze APR BBC amanota 75 -68.

REG BBC yatsinze agace ka mbere ku manota 17-13 ya APR BBC mu gihe aka kabiri karangiye ikipe y’ingabo iri imbere n’amanota 34-33.

Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu y’Ingufu yagaragaje imbaraga mu gace ka gatatu, karangira ifite amanota 51-47 ndetse inasoza agace ka nyuma kayihaye intsinzi, igwije amanota 75-68.

Kami Kabange ukinira REG BBC yahize abandi mu gutsinda amanota menshi, aho yinjije 24.

Mu bagore, igikombe cya Shampiyona ya 2019/20 kizahatanirwa hagati ya RP-IPRC Huye WBBC na The Hoops RW zageze ku mukino wa nyuma nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya ½ nay o yabaye kuri uyu wa Gatanu.

RP- IPRC Huye WBBC yabigezeho nyuma yo gusezerera APR WBBC ifite igikombe giheruka ku manota 67-52 (9-20, 23-15, 18-8, 17-9), Nsanzabaganwa Nelly Sandra wa IPRC Huye yigaragaje muri uyu mukino yatsinzemo amanota 19, anasama imipira 15 iva ku nkangara.

RP-IPRC Huye WBBC iheruka gutwara igikombe cya Shampiyona mu 2018 izaba ihanganye na The Hoops ku mukino wa nyuma uzatangira saa cyenda n’igice (15:30).

The Hoops RW itozwa na Mutokambali Moïse, yageze ku mukino wa nyuma isezereye Ubumwe WBBC ku manota 69-53 (14-13, 17-11,13-17, 25-12). Ebenzo Isomi Feza wa The Hoops yinjije amanota 29 muri uyu mukino.

Filet Jovon Adonis ni umwe mu bakinnyi bashya bari muri Patriots BBC
Kenneth Gasana areba ko hari mugenzi we uhagaze neza, aha umupira
Bahufite John utoza IPRC Kigali BBC asoma umukino
Irushanwa risoza Shampiyona ya Basketball rimaze icyumweru ribera muri Kigali Arena
Amisi Saidi watsinze amanota menshi muri uyu mukino ashaka inzira
Hagumintwari Steve mu kirere agerageza gushyira umupira mu nkangara
Nijimbere Guibert wa Patriots ahanganye na murumana we, Nijimbere Benit wa IPRC Kigali BBC
Isezerano Enock wa IPRC Kigali agerageza gushyira umupira mu nkangara mu gihe Sagamba Sedar yashakaga kumuzibira
Dean Murray utoza Patriots BBC atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Mugabe Aristide na Kenny Gasana basuhuzanya nyuma yo gutsinda IPRC Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .