Patriots BBC yamenye amakipe bazahangana mu ijonjora rya kabiri rya BAL

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Ugushyingo 2019 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), yamaze kumenya amakipe bazahura mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’iri rushanwa ryashyizweho na NBA ku bufatanye na FIBA.

Iyi kipe yatwaye igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda mu mwaka ushize w’imikino wa 2018/19, yasoje ijonjora rya mbere ryabereye muri Tanzania, iri ku mwanya wa mbere mu itsinda D.

BAL iherutse kwemeza ko Umujyi wa Kigali n’uwa Yaoundé wo muri Cameroun, ari yo izakira ijonjora rya kabiri rizaba rigizwe n’amakipe 16. Buri Mujyi uzakira amakipe umunani, agabanywe mu matsinda abiri, amakipe ahure hagati yayo.

Muri Kigali hazakinira itsinda H ryo mu gace k’Iburasirazuba muri iri jonjora rya kabiri rizaba guhera tariki ya 17 kugeza ku ya 22 Ukuboza 2019.

Muri iri tsinda ry’amakipe umunani, Patriots BBC izaba ihanganye n’amakipe arimo City Oilers yo muri Uganda, zari kumwe mu ijonjora rya mbere.

Hari kandi Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique, GNBC yo muri Madagascar, Kenya Ports Authority yo muri Kenya na University of Zambia Pacers yo muri Zambia.

Umujyi wa Yaoundé muri Cameroun, uzakira itsinda G ry’iri jonjora rya kabiri, na ryo rizaba rigizwe n’amakipe umunani yo mu Burengerazuba ryo rizakina hagati ya tariki ya 26 Ugushyingo na tariki ya 1 Ukuboza.

Amakipe agize itsinda G ni Force Armées Police de Yaoundé, Abidjan Basketball Club yo muri Côte d’Ivoire, AS Police yo muri Mali, AS Nigelec yo muri Niger, GSP yo muri Algérie na Manga yo muri Gabon.

Kuri aya makipe 12 byamaze kumenyekana ko azakina ijonjora rya kabiri, haziyongeraho andi ane azahabwa itike kuko yitwaye neza mu ijonjora rya mbere.

Amakipe abiri muri buri itsinda azakomeza muri ½, aho atatu ya mbere (muri G na H) azabona itike yo gukina umwaka usanzwe w’imikino wa Basketball Africa League (BAL), guhera muri Werurwe 2020.

Patriots BBC iheruka kwitwara neza muri Tanzania, izakinira ijonjora rya kabiri i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza