Patriots BBC yahize kwitwara neza mu mikino ya BAL igiye kubera i Kigali

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Ukuboza 2019 saa 07:51
Yasuwe :
0 0

Patriots BBC izahagararira u Rwanda mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike yo gukina irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) yahize kwitwara neza, ikazakomeza mu kindi cyiciro kizakinwa mu mwaka utaha.

Guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 kugeza ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019, muri Kigali Arena hazabera imikino yo mu itsinda H ryo gushaka itike y’iri rushanwa ryashyizweho na NBA ku bufatanye na FIBA Afrique.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere, Umuhuzabikorwa wa Komite iri gutegura iri rushanwa, Ntaganda Ernest, yavuze ko imyiteguro igeze kure ndetse buri munsi hazajya haba imikino ine uretse ku wa Gatanu hazaba ikiruhuko.

Ati "Imyiteguro imeze neza. Kuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa gatatu hazajya haba imikino ine guhera saa 12:30. Umukino wa nyuma uzajya uba saa 20:00 ari nabwo Patriots BBC izajya ikina nk’ikipe iri mu rugo. Ku wa Gatanu ni akaruhuko mu gihe kuwa Gatandatu no ku Cyumweru hazaba imikino ya ½ n’iya nyuma.’’

Visi Perezida wa kabiri wa FERWABA ushinzwe amarushanwa, Nyirishema Richard, yavuze ko mu makipe arindwi yo hanze azitabira, atandatu ari yo amaze kugera mu Rwanda mu gihe KPA yo muri Kenya itaraza ndetse umwanzuro wa nyuma umenyekana uyu munsi.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’Ikipe ya Patriots BBC, Kalimba Richard, yavuze ko iyi kipe yiteguye kwitwara neza kuko ifite abakinnyi bakomeye ndetse bose bakaba bameze neza.

Ati "Ikipe yiteguye neza, abakinnyi bose bameze neza. Muri Preseason abakinnyi bacu birindaga imvune kuko twashakaga ko baba bameze neza mu gihe BAL yatangiye. Icyo nabwira Abanyarwanda ni uko dufite ikipe ikomeye n’abakinnyi twongeyemo baradufashije cyane. Nta kibazo dufite, turizera ko aya marushanwa tuzayavanamo intsinzi.’’

Kalimba yavuze ko nubwo iyi kipe yatandukanye na Mwinuka Henry wayitoje mu ijonjora rya mbere, bafitiye icyizere umutoza Carley Francis Odhiambo na Liz Mills umwungirije.

Nshuti Thierry uyobora Ishami rishinzwe kwamamaza ibikorwa bya Banki ya Kigali PLC, yavuze ko impamvu bahisemo gukomeza gutera inkunga Patriots BBC muri iri rushanwa, ari ukugira ngo hashyirwe imbere ibyishimo by’Abanyarwanda.

Ati "Banki ya Kigali yiyemeje kwisanisha na Basketball hagamijwe iterambere ry’uyu mukino mu Rwanda. Umunyarwanda niyishimira ko Patriots BBC yatsinze, azibuka ko Banki ya Kigali yagize uruhare mu kugira ngo ibone iyo ntsinzi. Intego ya Banki ya Kigali ni ukugira ngo Umunyarwanda aryoherwe.’’

Mu makipe umunani yo mu gace k’Uburasirazuba azakinira i Kigali muri iri jonjora rya kabiri, Patriots BBC yashyizwe mu itsinda A hamwe na JKT yo muri Tanzania, University of Zambia Pacers na GNBC yo muri Madagascar.

Itsinda B rigizwe na City Oilers yo muri Uganda, Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique, Kenya Ports Authority yo muri Kenya na Cobra Club yo muri Sudani y’Epfo.

Muri aya makipe umunani, abiri muri buri itsinda azakomeza muri ½, aho atatu ya mbere azabona itike yo gukina umwaka usanzwe w’imikino wa Basketball Africa League (BAL), guhera muri Werurwe 2020.

Mu mukino wayo wa mbere uzaba kuri uyu wa Kabiri, Patriots BBC izahura na JKT yo muri Tanzania.

Abakinnyi Patriots BBC izakoresha muri iri rushanwa ni: Sagamba Sedar, Ndizeye Dieudonné, Hagumintwali Steven, Ruzigande Ally, Kenneth Gasana, Mugabe Aristide, Kasongo Junior Aubin, Munyandamutsa Sanny, Ishimwe Didier, Makiadi Michael Ongea, Nijimbere Guibert, George Wilbert JR Blakeney, A’Darius Lamar Pegue na Mukama Jean Victor.

Umuhuzabikorwa wa Komite iri gutegura iri rushanwa, Ntaganda Ernest, agaruka ku myiteguro
Visi Perezida wa kabiri wa FERWABA ushinzwe amarushanwa, Nyirishema Richard
Kalimba Richard yijeje Abanyarwanda ko Patriots BBC izitwara neza
Nshuti Thierry uyobora ishami rishinzwe kwamamaza ibikorwa bya Banki ya Kigali PLC yateye inkunga Patriots BBC muri iri rushanwa
Ikiganiro n'abanyamakuru cyabereye muri Kigali Arena
Ijonjora rya kabiri rya BAL rizabera muri Kigali Arena, riratangira kuri uyu wa Kabiri

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .