Uyu mukino wari witabiriwe ku bwinshi, wabereye muri BK Arena mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 20 Mata 2025.
Patriots BBC yagiye kuwukina idahabwa amahirwe kuko yaherukaga gutsindwa imikino ibiri yikurikiranya. Ni mu gihe, Ikipe y’Ingabo yo yari hejuru kuko yari imaze imikino 15 idatsindwa.
Patriots BBC yatangiye umukino neza cyane, itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Frank Kamdoh. Agace ka mbere karangiye iyoboye n’amanota 26 kuri 18.
Agace ka kabiri ko kari kegeranye cyane kuko amakipe yombi yatsindanaga, bityo yombi agatsindamo amanota 12. Igice cya mbere cyarangiye Patriots BBC iyoboye umukino n’amanota 38 kuri 30 ya APR BBC.
Ikipe y’Ingabo yavuye kuruhuka yiminjiriyemo agafu, abakinnyi bayo nka Aliou Diarra na Axel Mpoyo bayitsindira amanota menshi. Yagerageje kugabanya ikinyuranyo ariko Patriots ntibyemere.
Aka gace yagatsinze ku manota 18-16 ariko Patriots BBC ikomeza kuyobora umukino na 54-48.
Mu gace ka nyuma, umukino wakomeje kuryoha no guhangana cyane ari na ko Cole Elliott atsindira amanota menshi Patriots BBC. Umukino warangiye, Patriots BBC ihagaritse APR BBC iyitsinda amanota 71-62.
Undi mukino wabanjirije uyu, na wo wari injyanamuntu kuko wasabye iminota y’inyongera, urangira bigoranye cyane, UGB yatsinze Tigers BBC amanota 100-94.




























Amafoto: Kwizera Hervé
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!