00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patriots BBC yahagaritse APR BBC yari imaze imikino 15 idatsindwa (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 21 April 2025 saa 07:08
Yasuwe :

Patriots BBC yatsinze APR BBC amanota 71-62, uba umukino wa mbere Ikipe y’Ingabo itakaje muri Shampiyona y’uyu mwaka aho yari maze gutsinda imikino 15.

Uyu mukino wari witabiriwe ku bwinshi, wabereye muri BK Arena mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 20 Mata 2025.

Patriots BBC yagiye kuwukina idahabwa amahirwe kuko yaherukaga gutsindwa imikino ibiri yikurikiranya. Ni mu gihe, Ikipe y’Ingabo yo yari hejuru kuko yari imaze imikino 15 idatsindwa.

Patriots BBC yatangiye umukino neza cyane, itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Frank Kamdoh. Agace ka mbere karangiye iyoboye n’amanota 26 kuri 18.

Agace ka kabiri ko kari kegeranye cyane kuko amakipe yombi yatsindanaga, bityo yombi agatsindamo amanota 12. Igice cya mbere cyarangiye Patriots BBC iyoboye umukino n’amanota 38 kuri 30 ya APR BBC.

Ikipe y’Ingabo yavuye kuruhuka yiminjiriyemo agafu, abakinnyi bayo nka Aliou Diarra na Axel Mpoyo bayitsindira amanota menshi. Yagerageje kugabanya ikinyuranyo ariko Patriots ntibyemere.

Aka gace yagatsinze ku manota 18-16 ariko Patriots BBC ikomeza kuyobora umukino na 54-48.

Mu gace ka nyuma, umukino wakomeje kuryoha no guhangana cyane ari na ko Cole Elliott atsindira amanota menshi Patriots BBC. Umukino warangiye, Patriots BBC ihagaritse APR BBC iyitsinda amanota 71-62.

Undi mukino wabanjirije uyu, na wo wari injyanamuntu kuko wasabye iminota y’inyongera, urangira bigoranye cyane, UGB yatsinze Tigers BBC amanota 100-94.

Abakinnyi Patriots yitabaje kuri uyu mukino
Abakinnyi APR BBC yakoresheje kuri uyu mukino
Umusifuzi Leslie Cherubin atangiza umukino
Ntore Habiman ahanganye na Ronald Nato
Cole Elliott azamukana umupira
Cole yagoye APR BBC cyane
Abafana bagendana n'umukino
Frank Kamdoh agerageza gutsinda
Abafana bari benshi muri BK Arena
William Robynes atanga umupira
Frank acika Shema na Mukama
Wari umukino w'imbaraga
Uyu mwana aba afana Patriots BBC bikomeye
Hagumintwari Steve ahanganye na Axel Mpoyo
Ntore Habimana azamukana umupira
Ntore ntiyabyumvaga kimwe n'umusifuzi Samuel Ikirezi Ngaju
Umusifuzi Leslie Cherubin agaragaza ikipe ikina umupira
Nshobozwabyosenumukiza ahanganye na Cole Eliott
Abafana ba Patriots bari bitwaje ibyapa byo kuyishyigikira
Cole Elliot yishimira intsinzi
Abafana bishimira intsinzi ikomeye ikipe yabo yabonye
Abakinnyi basuhuzanya nyuma y'umukino
Cole na Kamilindi Olivierbishimira intsinzi
Abakinnyi ba Patriots bishimira guhagarika APR BBC

Amafoto: Kwizera Hervé


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .