Patriots BBC yabujije REG BBC gutwara igikombe hakiri kare, APR WBBC isubira The Hoops (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Nzeri 2019 saa 12:02
Yasuwe :
0 0

Mu mukino wari witezwe n’abatari bake wabereye muri Petit Stade i Remera kuri uyu wa Gatatu, Patriots BBC yatsinze REG BBC amanota 69-61 mu mukino wa 5 wa Playoffs, iyibuza kwegukana igikombe cy’iyi Shampiyona iterwa inkunga na Banki ya Kigali PLC.

REG BBC yari yaratsinze imikino itatu iheruka, yaburaga intsinzi imwe kugira ngo yegukane Igikombe cya Shampiyona iheruka gutwara mu 2017 ndetse kuri ubu iyoboye n’imikino 3-2 muri irindwi amakipe yombi ashobora gukina.

Iyi kipe yashobora kurara yegukanye igikombe, yatangiye umukino iri hejuru ndetse isoza agace ka mbere yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota atanu (12-17) nyuma yo gutsindirwa n’abarimo Kaje, Elie, Beleck Bell, Kami Kabange na Mukengerwa Benjamin.

Patriots BBC yagiye imbere ya REG BBC habura iminota itanu n’amasegonda 50 ngo agace ka kabiri karangire, ubwo Sagamba Sedar yatsindaga amanota abiri yakoze ikinyuranyo (22-21) mbere y’uko Makiadi Ongea Michael ashyiramo andi abiri. Aka gace karangiye harimo ikinyuranyo cy’inota (31-30).

Agace ka gatatu katangiranye impinduka eshatu ku ruhande rwa Patriots n’ebyiri ku rwa REG BBC, na ko karangiye hakirimo inota rimwe ry’ikinyuranyo (49-48).

Nyuma y’umunota umwe n’amasegonda make hatangiye agace ka kane, Sagamba Sedar yatsinze amanota abiri yatumye hajyamo ikinyuranyo cy’amanota atandatu (54-48), ariko Mukengerwa Benjamin ahita atsinda atatu, ikinyuranyo kiragabanyuka.
Makiadi Ongea, Sagamba Sedar na Kasongo Junior batsinze amanota yafashije Patriots gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 13 (66-53) ubwo haburaga iminota itatu n’amasegonda 30 ngo umukino urangire.

Mukengerwa Benjamin, Nkurunziza Walter, Kaje Elie na Beleck Bell batsinze amanota umunani yabafashije gutuma hasigaramo amanota atanu (66-61) mu masegonda 40 ya nyuma, ariko Makiadi atsinda inota rimwe mbere y’uko na Mugabe Aristide atsinda abiri, umukino urangira Patriots BBC irusha REG BBC amanota umunani (69-61).

Kaje Elie ni we mukinnyi wa REG BBC wabashije kurenza amanota 10 mu mukino, atsinda 19 mu gihe Sagamba Sedar na Ndizeye Dieudonné, buri umwe yatsindiye Patriots amanota 17, Hagumintwari Steven agatsinda 14.

Umukino wa 6 uzaba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri, aho REG BBC niramuka iwutsinze, izahita itwara igikombe mu gihe nutsindwa na Patriots BBC bizaba ngombwa ko hazitabazwa umukino wa 7 uzaba tariki ya 14 Nzeri 2019.

Mu bagore na bo bakinaga umukino wa 5, APR WBBC yaherukaga gutsinda umukino wa 4, yatsinze n’uwo kuri uyu wa Gatatu ku manota 58-53, iyobora n’imikino 3-2 ndetse yiyongerera amahirwe yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona mu gihe yatsinda umukino wa gatandatu uzaba ku wa Gatanu.

Imanizabayo Marie Laurence wa The Hoops yatsinze amanota 24 muri uyu mukino mu gihe Kantore Sandra wa APR WBBC yatsinzemo amanota 21.

REG BBC yari gutahana igikombe iyo itsinda uyu mukino
Kasongo Junior ashaka uko acika abakinnyi ba REG BBC
Mugabe Aristide afite umupira hagati ya Nshobozwabyosenumukiza na Mukengerwa Benjamin
Abantu bitabira iyi mikino ya nyuma ya Shampiyona ya Basketball iterwa inkunga na Banki ya Kigali PLC
Sagamba Sedari ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino
Makiadi Ongea Michael wa Patriots atsinda amanota
Mukengerwa Benjamin (3) na Nkurunziza Chris Walter mu kirere bahanganye n'umukinnyi wa Patriots BBC
Kasongo Junior ashaka uko atambuka kuri Shyaka Olivier wa REG BBC
Sagamba Sedar yitegura gushyira umupira mu nkangara nyuma yo gusiga Mukengerwa
Umutoza wa Patriots BBC, Henry Mwinuke atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Shyaka Olivier agerageza kubuza Hagumintwari Steven gutanga umupira
REG BBC yari ifite amahirwe ku gikombe kuri uyu wa Gatatu
Abayobozi batandukanye barebye uyu mukino wari gutangirwaho igikombe
Abasifuzi bayoboye uyu mukino wa 5 hagati ya Patriots na REG BBC
Patriots BBC ifite igikombe giheruka, yari ibizi ko nitsindwa biraba birangiye
Ndizeye Dieudonné ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza ku ruhande rwa Patriots BBC
Kaje Elie wa REG BBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino
Igor Kovacevic utoza REG BBC, aganira n'abamwungirije ngo bashake ibisubizo bibagarura mu mukino
The Hoops yatsinzwe umukino wa 4 itabyumva, yatsinzwe n'uwa 5 wabaye kuri uyu wa Gatatu
APR WBBC iyoboye n'imikino 3-2 muri Playoffs zizatanga ikipe itwara igikombe cya Shampiyona
Kantore Sandra yagoye abakinnyi ba The Hoops muri uyu mukino
Umutoza wa The Hoops Mutokambali Moise ashimira Micomyiza Rosine uri mu bitwaye neza muri uyu mukino nubwo batsinzwe

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza