Patriots BBC yabonye abatoza bashya barimo umugore

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Ugushyingo 2019 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Patriots BBC yamaze kubona abatoza bashya, aho umutoza mukuru yagizwe Umunya-Kenya, Carey Francis Odhiambo uzungirizwa n’umugore ukomoka muri Australia, Liz Mills.

Iyi kipe imaze kwegukana Shampiyona y’u Rwanda ya Basketball inshuro eshatu, yemeje abatoza bombi nyuma y’icyumweru kimwe n’igice itandukanye n’uwari umutoza wayo mukuru, Umunya-Tanzania Henry Mwinuka, werekeje muri REG BBC.

Kuri uyu wa Kabiri, ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, Patriots BBC yemeje ko umutoza wayo mukuru ari Carey Francis Odhiambo wigeze kuba umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu ya Kenya no gutoza ikipe ya Equity Bank yo muri iki gihugu avukamo.

Hemejwe kandi ko uyu mugabo azaba yungirijwe n’umugore, Liz Mills, ukomoka muri Australia, uyu we yabaye umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu ya Zambia n’iya Cameroun.

Mills wageze muri Afurika mu 2011, yabaye umutoza kandi mu makipe yo muri Zambia, Afurika y’Epfo na Namibia.

Aba batoza bombi baratangira imirimo yabo mu irushanwa rya Legacy ritangira kuri uyu wa Gatatu, aho Patriots BBC ihura na IPRC Huye BBC mu mukino w’umunsi wa mbere.

Patriots BBC iri kwitegura kandi ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike yo gukina irushanwa rya Basketball Africa League 2020.

Iyi kipe yabaye iya mbere mu ijonjora rya mbere ryabereye muri Tanzania, izakinira irya kabiri i Kigali mu itsinda H ryo mu gace k’Iburasirazuba guhera tariki ya 17 kugeza ku ya 22 Ukuboza 2019.

Carey Francis Odhiambo yagizwe umutoza mukuru wa Patriots BBC
Liz Mills ni we wagizwe umutoza wungirije muri iyi kipe yatwaye Shampiyona ya Basketball mu Rwanda iterwa inkunga na Banki ya Kigali PLC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza