00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patriots BBC na REG BBC zatangiye neza imikino ya kamarampaka (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 21 June 2025 saa 07:13
Yasuwe :

Patriots BBC yatsinze APR BBC amanota 78-61 mu mukino wa mbere w’iya 1/2 cya kamarampaka za Shampiyona ya Basketball.

Uyu mukino wari utegerejwe cyane, wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 20 Kamena 2025.

Wari uwa mbere ku Ikipe y’Ingabo z’Igihugu nyuma yaho ivuye muri BAL 2025, ndetse warimo agapingane gakomeye kuko Patriots BBC ari yo kipe rukumbi yatsinze APR BBC muri Shampiyona.

Patriots BBC yatangiye umukino neza itsinda amanota menshi, agace ka mbere karangira iyoboye n’amanota 21-13.

Iyi kipe yakomeje gukina neza abarimo Williams Isaiah na Furaha Cadeau bayitsindira amanota menshi.

Mu mpera z’aka gace, Aliou Diarra, Ikipe y’Ingabo igenderaho, yagize imvune asohoka mu kibuga acumbagira bityo ntiyongera gukina.

Igice cya mbere cyarangiye Patriots BBC iyoboye umukino n’amanota 45 kuri 31 ya APR BBC.

Mu gace ka gatatu, Raphael Putney na Frank Kamdoh bakomeje gufasha iyi kipe gutsinda.

Ku rundi ruhande, APR yagorwaga cyane no kubura Diarra ndetse no gutsinda amanota atatu isanzwe itsindiraho yari yanze.

Aka gace karangiye Patriots BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 57 kuri 47 ya APR BBC.

Ikipe y’Ingabo yatangiranye imbaraga agace ka nyuma, Antino Jackson na Ndoye Youssoupha bagerageza kugabanya ikinyuranyo.

Ntibyarambye kuko Williams ntiyayoroheye, ahubwo yakomeje kuyitsinda cyane ikinyuranyo kigera mu manota 20.

Umukino warangiye Patriots BBC yatsinze APR BBC amanota 78-61, yegukana intsinzi mu mukino wa mbere w’iya 1/2 cya kamarampaka za Shampiyona ya Basketball.

Undi mukino wa ½, REG BBC yatsinze UGB BBC amanota 82-74 yegukana intsinzi ya mbere.

Imikino ya kabiri iteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 22 Kamena 2025, aho UGB BBC izakira REG BBC saa Kumi, Patriots BBC izahure na APR BBC saa Kumi n’Ebyiri n’Igice muri BK Arena.

William Robynes ahanganye na Williams Isaiah
Youssoupha Ndoye atera dunk
Antino Jackson ni umwe mu bagize umukino mwiza
Diarra yagoye Patriots mbere yo kuvunika
Williams ahanganye na Hagumintwari Steve
Ntore Habimana wa APR BBC azamukana umupira
Adonis Filer agerageza gutsinda ahanganye na Kamirindi Olivier
Abafana bagendanaga n'umukino

Amafoto: Umwari Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .