Patriots BBC na REG BBC zabonye itike y’umukino wa nyuma w’irushanwa ry’Intwari

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 1 Gashyantare 2019 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Amakipe akomeye kurusha andi muri Basketball y’u Rwanda, Patriots BBC na REG BBC yatsinze APR BBC na Espoir BBC muri ½ abona itike y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 31 Mutarama 2019 nibwo hakinwe imikino ya ½ cy’iri rushanwa.

Mu mukino wa mbere watangiye saa 18:00, REG BBC yatsinze Espoir BBC amanota 100-83 nyuma yo kuyobora umukino wose kugera urangiye kuko agace ka mbere karangiye ari amanota 23 ya REG BBC kuri 15 ya Espoirs BBC, mu duce twakurikiyeho REG BBC ikomeza kwinjiza amanota menshi, 20-19, 34-29, 23-20.

Beleck Bell, umunya-Cameroun ukinira REG BBC niwe watsinze amanota menshi kurusha abandi, 28. Akurikirwa na Sangwe Armel wa Espoir BBC watsinze amanota 25.

Mu mukino wakurikiyeho Patriots BBC yitwaye neza itsinda APR BBC amanota 77-67, mu mukino unogeye ijisho Sagamba Sedar yigaragajemo cyane ashimisha abafana mu macenga menshi n’amanota atatu ya Hakizimama Lionel.

Agace ka mbere karangiye Patriots BBC ifite amanota 20 ku icyenda ya APR BBC, aka kabiri Patriots BBC yatsinze amanota 23 naho APR BBC yinjiza mu gakangara amanota 21.
Bavuye kuruhuka APR BBC yihagazeho itsinda amanota 19 kuri 18 ya Patriots BBC, ariko umukinnyi APR BBC igenderaho Niyonkuru Pascal agira ikibazo cy’imvune ava mu mukino bituma idashobora kwishyura amanota yari yatsinzwe.

Mu gace ka kane nabwo APR BBC yatsinze amanota menshi kurusha Patriots BBC aho yatsinze amanota 18 kuri 16 ariko birangira umukino utsinzwe na Patriots BBC ku manota 77-67.

Muri uyu mukino Ishimwe Parfait wa APR BBC niwe watsinze amanota menshi, 17, akurikirwa na Ndizeye Dieudonne wa Patriots BBC watsinze amanota 16.

Nyuma yo gutsinda iyi mikino ya ½ REG BBC na Patriots BBC zabonye itike y’umukino wa nyuma uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Gashyantare 2019 saa 20:00, zihatanira igikombe cy’Intwari cyegukanywe na REG BBC umwaka ushize.

Amacenga anogeye ijisho ya Sagamba Sedar ari mu byashimishije abitabiriye iyi mikino
Hagumintwari Steven yahaye akazi gakomeye APR BBC
Ni irushanwa ry'igikombe cy'Intwari risozwa kuri uyu wa Gatanu
Niyonkuru Pascal bita Kaceka yagize ikibazo cy'imvune bigabanya imbaraga za APR BBC yashakaga kwishyura
Nyuma yo kuvunikisha umukinnyi agenderaho, umutoza Nkusi Aimée Karim yabonye ko birangiye
Sagamba Sedar yarindwaga na benshi ariko akabatwara umupira
Umunya-Tanzania, Mwinuka Henry utoza Patriots BBC yashyizwe ku gitutu mu duce tubiri twa nyuma
Umutoza wa REG BBC, Patrick Ngwijuruvugo areba umukino w'abakeba

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza