Patriots BBC izacakirana na Dynamo BBC ku mukino wa mbere mu irushanwa rya BAL

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Ukwakira 2019 saa 10:44
Yasuwe :
0 0

Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) rigiye kubera muri Tanzania, izahura na Dynamo BBC yo mu Burundi mu mukino wayo wa mbere uzaba ku wa Kane.

Iyi kipe iheruka kwegukana igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda iri mu itsinda D hamwe na Hawassa BBC yo muri Ethiopia, City Oil BBC yo muri Uganda, JKT BBC yo muri Tanzania na Dynamo BBC yo mu Burundi mu gihe Brave Hearts yo muri Malawi yikuye muri iyi mikino.

Iri rushanwa rizamara iminsi itanu, riratangira kuri uyu wa Gatatu mu Mujyi wa Dar Es Salam muri Tanzania, aho umukino wa mbere uzahuza City Oilers BBC yo muri Uganda na Dynamo BBC yo mu Burundi mu gihe JKT yo muri Tanzania ihura na Hawassa BBC yo muri Ethiopia.

City Oilers ifatwa nk’imwe mu makipe akomeye muri aka karere ka gatanu, aho ikunze kugora cyane amakipe arimo ayo mu Rwanda.

Patriots BBC ihagarariye u Rwanda izatangira gukina ku munsi wa kabiri w’irushanwa [ku wa Kane], aho izahura na Dynamo BBC yo mu Burundi, mu gihe ku wa Gatanu izakina na Hawassa City yo muri Ethiopia.

Izongera kugaruka mu kibuga ku wa Gatandatu ihura na J.K.T BBC yo muri Tanzania mu gihe izasoreza kuri City Oilers yo muri Uganda ku Cyumweru.

Ubwo tombola y’amatsinda yari imaze kujya ahagaragara, Umutoza wungirije wa Patriots BBC, Mukurarinda Jean Claude, yabwiye IGIHE ko amakipe bazahura nayo baziranye cyane.

Ati” Ni itsinda urebye rishobora gukinika kuko harimo amakipe duhurira muri Zone V.”

Kenneth Gasana, Nijyimbere Guibert na Blakeney JR George Wilbert ni bo bakinnyi bashya bongewe muri Patriots BBC yatwaye igikombe cya Shampiyona kuri ubu igiye gukina Basketball Africa League.

Amabwiriza agenga iri rushanwa yemeza ko ikipe igomba kuba igizwe nibura n’abakinnyi umunani b’abenegihugu, ikaba yemerewe abakinnyi babiri bakomoka mu bihugu bya Afurika n’abandi babiri bakomoka hanze ya Afurika.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, Kapiteni wa Patriots BBC, Mugabe Aristide, yavuze ko nk’abakinnyi biteguye neza ndetse bizeye kuzazamuka mu itsinda ari aba mbere kuko amakipe menshi bari kumwe bagiye bahura.

Abakinnyi Patriots BBC izifashisha muri iri rushanwa ni Sagamba Sedar, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné, Hagumintwali Steven, Ruzigande Ally, Gasana Kenneth, Mugabe Aristide, Kasongo Aubin Junior, Bukuru Joseph, Niyomugabo Sanny, Ishimwe Didier, Makiadi Michael Ongesa, Karekezi Pascal, Nijimbere Guibert, Blakeney JR George Wilbert na Hakizimana Lionel. Umutoza mukuru ni Mwinuka Henry, wungirijwe na Mukurarinda Claude.

Patriots BBC izahura na Dynamo BBC ku mukino wa mbere mu irushanwa rya BAL, uzaba ku wa Kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza