Patriots BBC ifite abatoza bashya yatsinze UGB, REG BBC ikomeza kwitwara neza

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Gashyantare 2020 saa 08:52
Yasuwe :
0 0

Patriots BBC yatsinze UGB BBC amanota 85-67 mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona ya Baskteball iterwa inkunga na Banki ya Kigali PLC, wabaye kuri uyu wa Gatanu muri Petit Stade i Remera.

Patriots BBC ifite igikombe cya Shampiyona y’umwaka ushize w’imikino, yatozwaga n’umutoza mushya Glacus Dean uzanatoza imikino ya Basketball Africa League guhera mu kwezi gutaha mu gihe iri rushanwa nirirangira, izasigara itozwa n’Umunya-Kenya Bernard Oluoch yungirijwe n’Umurundi Ndayiragije Olivier.

Iyi kipe yagowe n’intangiriro z’uyu mwaka w’imikino, yinjiye neza mu mukino ndetse itsinda amanota umunani ya mbere UGB itarabona inota na rimwe, aho iyi kipe yindi yatozwaga na Murenzi Yves, yatsindiwe inota rya mbere na Muhizi Prince hashize iminota ibiri n’amasegonda atatu mu gihe agace ka mbere k’umukino karangiye Patriots BBC iyoboye n’amanota 26-19.

Dushimimana Frank na Umuhoza Jean De Dieu bagerageje kugabanya ikinyuranyo mu ntangiriro z’agace ka kabiri, ariko Patriots BBC ibifashijwemo n’abarimo Ruzigande Ally na Prince Eze Nmandi ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 15 (32-47).

Bah Bi Bolou Gildas ni we watsinze inota rya mbere ku ruhande rwa UGB BBC mu gace ka gatatu mbere y’uko Hagumintwari Steve atsinda atatu yatumye ikinyuranyo kigera ku manota 17 ndetse aka gace karangiye harimo ikinyuranyo cy’amanota 20 (47-67).

Ndayisaba Ndizeye Dieudonné, Hagumintwari Steve na Sagamba Sedar bafashije Patriots BBC gukomeza kuzamura amanota mu gace ka nyuma, umukino urangira hasigayemo ikinyuranyo cy’amanota 18 (67-85).

Muhizi Prince wa UGB BBC ni we watsinze amanota menshi (21) muri uyu mukino, akurikirwa na Umuhoza Jean De Dieu bakinana, we watsinze 17 mu gihe Hagumintwari Steve yatsinze amanota 16.

Uyu mukino wakurikiwe n’uwahuje REG BBC na Tigers BBC itozwa na Ngwijuruvugo Patrick wigeze kuba umutoza wa REG. Ikipe ya Sosiyete y’igihugu ishinzwe ingufu, yatsinze Tigers amanota 73-57 nubwo uduce tubiri twa mbere twayobowe n’iyi kipe nshya muri Shampiyona ku manota 35-34.

REG BBC itaratsindwa mu mikino imaze gukina, irakina undi mukino kuri uyu wa Gatandatu, ihura na UR-CMHS BBC mu gihe Patriots BBC izakina na Tigers BBC ejo ku Cyumweru.

Patriots BBC yakinnye na UGB mu mukino wabaye ejo ku wa Gatanu
Umunyamerika Glacus Dean ni we uzatoza Patriots BBC muri BAL 2020 ndetse yahawe amasezerano y'amezi atandatu
Ikishatse Herve wa REG BBC akurwaho umupira n'abakinnyi ba Tigers BBC
Ngwijuruvugo Patrick utoza Tigers BBC, yahuraga na REG BBC yavuyemo mu mwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .