Obadiah yasubiye mu Ikipe y’Ingabo nyuma y’iminsi mike ari muri Dar City yo muri Tanzania.
Mu mwaka ushize, uyu mukinnyi yari umwe mu bo igenderaho ndetse yibukwa cyane ubwo yatsindaga amanota atatu yafashije kubona intsinzi ku mukino wa US Monastir.
Icyo gihe, yahise ahabwa akabyiniro ka Mutabazi. Icyakora irushanwa ntiryasojwe neza kuko yagize imvune, ava mu mukino wari ingenzi cyane, byatumye APR BBC isezererwa itarenze umutaru.
Obadiah yatangaje ko yahisemo gusubira muri iyi kipe kuko yumva hari akazi atarangije.
Ati “Naje muri BAL 2025. Impamvu ndi hano ni uko numva hari akazi ntarangije.”
Ikipe y’Ingabo kandi yanongeyemo Umunyamerika w’imyaka 35, Dane Miller Jr, wanyuze mu bihugu byinshi byo muri Amerika, Aziya ndetse no muri Afurika.
Ntabwo ari ubwa mbere agiye gukina BAL kuko yanakiniye SLAC ndetse na City Oilers yo muri Uganda mu 2023.
Aba bakinnyi basanze abandi baguzwe mbere nka Chasson Randle, Youssou Ndoye n’abandi basanzwe bayikinamo nka Aliou Diarra, Axel Mpoyo, Williams Robneys, Ntore Habimana n’abandi.
Muri iri rushanwa, APR BBC iri kumwe na Al-Ahli Tripoli (Libya) MBB (Afurika y’Epfo) na Nairobi City Thunder (Kenya).
Mu mwaka ushize, Ikipe y’Ingabo yitwaye nabi cyane muri iri rushanwa, inanirwa kugera mu mikino ya nyuma yabereye i Kigali. Kuri ubu, itangaza ko intego ari ukwisubiraho ikazagera kure hashoboka.
Muri aya matsinda, hakinwa imikino ibanza n’iyo kwishyura. Amakipe abiri ya mbere azabona itike y’imikino ya nyuma (Play offs), mu gihe andi abiri azava mu yatsinzwe neza.
Mbere yo gutangira imikino ya nyuma izabera muri Afurika y’Epfo tariki ya 6 kugeza ku wa 14 Kamena 2024, amakipe umunani akina imikino yo gutondeka urutonde, mbere yo gutangira gukuranwamo muri ¼, ½ ndetse n’umukino wa nyuma.
Kugeza ubu amakipe yamaze kubona itike ni Al Ittihad (Egypt), Rivers Hoopers (Nigeria), US Monastir (Tunisia), Petro de Luanda (Angola) na Kriol Star (Cap-Vert).
Irushanwa riheruka ryegukanywe na Petro de Luanda yo muri Angola, iba ikipe ya mbere yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara iryegukanye kuva ryatangira gukinwa mu 2020.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!