Mu ntangiro z’iki Cyumweru, Sofia Laine yajyanye umukobwa we mu nkiko avuga ko yamwirukanye mu rugo rw’umukwe we mu gihe Kobe Bryant yari yaramwemereye ko azamwitaho ubuzima bwe bwose.
Nyuma y’uko Vanessa Bryant avuze ko uyu mukecuru ari gushakira inyungu z’amafaranga mu muryango we, mu buryo butari bwo, Sofiane Laine yamusubije, amushinja kubeshya.
Ati “Ku bagitangira kubyumva, ndashaka kubabwira ko ntajya nkunda gushyira ibibazo byo mu muryango ku karubanda.”
“Nubwo natanze ikirego, ntacyo nigeze mvuga mu ruhame kandi nari nizeye ko urukiko ruzabikora bitagiye ku karubanda kuko birababaza. Ibi simbishaka.”
Yakomeje agira ati “Ibyo nashakaga byose ni ibyo nakoreye. Vanessa, nubwo buri kimwe nijejwe ndetse nibyo namukoreye n’umuryango, yagerageje kubyirengagiza akabirengaho kandi twarabyumvikanye.”
“Kuki ibi yabikorera nyina umubyara? Ndatunguwe, ndababaye kandi narakosherejwe ku buryo nta kindi nari gukora uretse gutanga ikirego. Mfite hafi imyaka 70, ubuzima bwanjye buri kugenda buba bubi, ariko umukobwa wanjye nabyaye ari kunkorera ibi?”
Sofia yavuze ko yamaze imyaka 20 abana n’uyu muryango, arera abuzukuru be ku buryo yakoraga amasaha y’ikirenga ntabone umwanya uhagije wo kuruhuka.
Vanessa Bryant na nyina, bombi batangiye guterana amagambo mu gihe hashize hafi amezi 11 Kobe Bryant Kobe aguye mu mpanuka ya kajugujugu yakoreye muri Leta ya California mu gace ka Calabasas, agapfana n’abandi bantu umunani barimo umukobwa wabo w’imyaka w’imyaka 13, Gianni Maria Onore.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!