Uyu mugabo yabitangaje nyuma y’imyitozo yabaye mu rukerera rwo ku wa Kabiri.
Abajijwe igihe asigaje cyo gukina, James yatangaje ko yumva agifite imbaraga ndetse ashobora no kugeza mu myaka itanu cyangwa irindwi.
Yagize ati “ Mu by’ukuri mbishatse nakongeraho indi myaka itanu cyangwa irindwi nkina ku rwego rwo hejuru ariko ntabwo nzabikora.”
Yakomeje avuga ko yifuza kuzasoreza gukina muri Los Angeles Lakers.
Ati “Intego yanjye ni ukuzasoreza hano (Lakers) niyo yari intego yanjye kuva mbere.”
James yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa mbere wakinnye muri NBA mu binyacumi bitatu. Ni ukuvuga afite mu myaka 20, 30 na 40.
Uyu mugabo yihariye amateka akomeye muri iyi shampiyona ari gukinamo umwaka wa 22.
LeBron James ni we mukinnyi umaze gutsinda amanota menshi n’imikino myinshi. Amaze kwegukana NBA inshuro enye, yabaye umukinnyi mwiza w’umwaka n’uw’imikino ya nyuma inshuro enye.
Kwita ku mubiri we ndetse no kuruhuka igihe kinini, James avuga ko aricyo kimufasha gukomeza gukina ku rwego rwo hejuru kandi bigaragara ko imyaka imaze kuba myinshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!