00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nikola Jokić yanditse amateka mashya muri NBA

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 2 April 2025 saa 01:02
Yasuwe :

Nikola Jokić ukinira Denver Nuggets yanditse amateka mashya yo gutsinda ‘triple double’ ku mubare munini, mu mukino ikipe ye yatsinzwe na Minnesota Timberwolves amanota 140-139 bisabye iminota y’inyongera.

Triple double ni igihe umukinnyi atsinda amanota, agakora rebound, agatanga n’imipira yavuye andi manota ari hejuru ya 10.

Muri uyu mukino, Jokić yatsinze amanota 61 akora rebound 10 anatanga imipira 10 yavuyemo andi manota.

Uyu Munya-Serbia yakuyeho agahigo kari gafitwe na Russell Westbrook watsinze amanota 57 akora rebound 13 anatanga imipira 11 yavuyemo amanota, ubwo yakiniraga Oklahoma City Thunder mu 2017.

Nuggets yatsinzwe uyu mukino iri ku mwanya wa gatatu, mu gihe Timberwolves ari iya karindwi mu gice cy’iburengerazuba.

Undi mukinnyi wigaragaje ni Stephen Curry watsinze amanota 52 arimo atatu yatsinze inshuro 12, mu mukino Golden State Warriors yatsindiye Memphis Grizzlies ku kibuga cyayo amanota 134-125.

Iyi ntsinzi, yafashije Warriors kunyura kuri Grizzlies ifata umwanya wa gatanu mu gice cy’iburengerazuba.

Indi mikino yabaye, New York Knicks yatsinze Philadelphia 76ers amanota 105-96, Trail Blazers yatsinze Atlanta Hawks amanota 127-113, Bucks yatsinze Phoenix Suns amanota 133-123.

Chicago Bulls yatsinze Toronto Raptors amanota 137-118, Orlando Magic itsinda San Antonio Spurs amanota 116-105.

Shampiyona isanzwe iri kugana ku musozo kuko tariki ya 19 Mata 2025 hazatangira Imikino ya Kamarampaka.

Nikola Jokić yatsinze amanota 61 mu mukino Nuggets yatsinzwe na Timberwolves
Nikola Jokić amaze gutsinda amanota 50 cyangwa arenga inshuro eshatu mu mateka ye muri NBA
Curry yatsinze amanota 52
Curry yishimira intsinzi
Milwaukee Bucks yatsinze Suns amanota 133-123

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .