Umwe mu bamaze kubaka izina muri aka kazi, ni MC Brian uyobora byinshi mu bikorwa by’imikino mu Rwanda.
Mu byo akunze kugaragaramo ni Shampiyona ya Basketball n’imwe mu mikino ya ruhago by’umwihariko iy’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’. Hari kandi Tour du Rwanda, Kigali Peace Marathon n’ibindi byinshi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagarutse ku rugendo rwe ndetse n’uko umwuga we ufatwa n’abategura ibikorwa bitandukanye.
IGIHE: MC Brian ni muntu ki?
MC Brian: Ndi umugabo w’imyaka 31 ufite umugore n’umwana. Ndi umushyushyarugamba wabigize umwuga ariko nkora n’ibindi byose bijyanye no kuyobora ibirori nk’umuhuza w’amagambo n’ibindi. Ndi uwo wakenera wese mu bijyanye no kuyobora ibirori.
Nize ibintu bitandukanye n’ibyo nkora kuko mu yisumbuye nize Ubugenge, Ubutabire n’Imibare (PCM). Muri kaminuza niga ikoranabuhanga (IT).
Ubu MC ni ibintu natangiye kera kuko no ku ishuri nayoboraga ibirori bitandukanye twatumiye nk’abahanzi n’ibindi.
Igikorwa cya mbere wayoboye cyari ikihe? Hari ryari?
Mu mpera za 2016 naganiriye n’inshuti yanjye imbaza niba nta mpano mfite yashyigikira akazi twakoraga, nza kwibuka ko ku ishuri nayoboraga ibirori.
Nyuma yo kubitekerezaho nahamagaye Manager Muyoboke Alex ndamwibwira musaba kujya ampa umwanya mu minota ya mbere y’ibitaramo yateguraga maze arabyumva.
Igitaramo cya mbere nakoze cyari icya Charly na Nina na Dj Pius i Musanze. Ya minota 30 ya mbere barayimpa. Ni uko byatangiye nahereye mu kabari kugeza aho ngeze ubu.
Igitaramo cya mbere cyafunguye amayira ni ikihe?
Ibitaramo bibiri nibyo mfata nk’ibyamfunguriye inzira. Icya mbere byari ibya Airtel yari yatumiye Meddy, byazengurukaga igihugu.
Icyo gihe namenye ko MC Tino ari we uzabikora. Naramuhamagaye musaba kujya ampa ya minota ya mbere aranyemerera.
Nagiye ku rubyiniro hari abantu benshi cyane nk’ibihumbi 50. Amafoto nafashe aho nayagendeyeho nk’imyaka ibiri.
Indi nibyo bita ‘Road show’ kumwe sosiyete zijya mu ntara kwamamaza ibikorwa byazo. Aho noneho natangiye no kwinjiza, bampa amafaranga.
Mu bijyanye n’imikino, mvuga ko nayinjiyemo mu 2018 ubwo nabaga umushyushyarugamba mbere y’uko amagare atangira muri Tour du Rwanda.
Ninjiye muri Basketball mu 2019, icyo gihe BK yateraga inkunga Shampiyona. Nazaga mu gice cya mbere gutanga ibihembo ku bafana gutyo gutyo. Nyuma FERWABA yabonye ko nkora neza irandambagiza bansaba gukorana nabo.
Wiyumva ute iyo wakiriye Perezida mu mikino itandukanye yitabira?
Ni ikintu kitabaho. Mbifata nk’amahirwe akomeye mu buzima. Ni ibintu mbona ari bishya buri gihe. Nk’iyo mbonye yinjiye muri Arena numva ibintu bihindutse.
Iyo ndebye ukuntu natangiye ariko ubu ngeze aho kwakira umukuru w’igihugu, ni ikintu nshimira Imana kandi mpa agaciro gakomeye nta shobora gufata nk’ibisanzwe.
Ese ubona abategura imikino n’ibikorwa bumva akazi kanyu?
Ntekereza ko ‘creative industry’ iri mu byinjiriza igihugu cyane. Nagira inama umuntu wese wiyumvamo impano atari iyacu gusa ahubwo n’indi yose kuko impano ishyigikira ibindi waba ukora byose.
Ku kijyanye n’abategura ibikorwa navuga ko ari 50/50. Bamwe barabyumva ndetse bakabiha agaciro gakomeye ariko hari n’abandi batabyumva.
Gusa buri gikorwa cyose kiba gikeneye umuntu ukiyobora. Niba ari inama ukeneye uwo muntu ngo agutangire itangazo cyangwa andi makuru runaka.
Niba ari imikino, ukeneye umushyushyarugamba ugahagurukiriza abafana bakajya mu mwuka mwiza n’umuhanzi cyangwa umukinnyi ugiye mu kibuga aboneko ashyigikiwe.
Uri mu batangije ibisumizi (abafana ba Riderman), dusobanurira uko byagenze?
Ntabwo natangije ibisumizi kuko ni izina Riderman yari asanganywe. Ahubwo njye natangije Riderman Fan Club (RFC) mu 2011.
Twe twari dufite itsinda ryitwa RFC ndifungurira kuri Facebook, icyo gihe yari igezweho cyane ari nabwo Guma Guma yari itangiye. Tukajya dukora umuhuro mbese biba ikintu kinini.
Muri iryo rushanwa twaherekezaga Riderman kugeza atwaye Guma Guma mu 2013, byari ibintu bidasanzwe birenze cyane.
Icyo gihe ibyo bintu byari bigezweho kuko nka bafana ba King James bitwaga Intaneshwa, aba Knowless bitwa Inkoramutima.
Buriya mu ndirimbo zose za Riderman nkunda cyane iyitwa Inkuba.
Ni nde mu MC mukorana ukumva uraryohewe kurusha abandi?
Nkubwije ukuri nta muntu turakorana ntibigende neza, ntitwuzuzane niyo wababaza babikubwira.
Njye iyo ndi gukorana n’umuntu mba mwigiraho nkumva uko ukora ibintu. Akenshi abo mpuye nabo turahuza gusa nko mu mikino nkunda gukorana na David Bayingana, Sandrine Isheja n’abandi benshi. Gusa muri rusange ntawe dukorana navuga byihariye.
MC Brian avuga ko iyo umwaka wagenze neza nubwo atarakora imibare neza ariko atayobora ibikorwa biri hasi ya 30.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!