Iyi mikino izitabirwa na APR BBC yabaye iya mbere, REG BBC ya kabiri, UGB BBC yabaye iya gatatu na Patriots BBC ya kane. Aha, Ikipe y’Ingabo izahura na Patriots BBC, REG BBC ihure na UGB BBC.
Umukino w’Ikipe y’Ingabo na Patriots ni umwe mu itegerejwe cyane kuko ariyo kipe rukumbi yatsinze APR BBC muri Shampiyona.
Ikipe y’Ingabo iri mu mwuka mwiza ikuye muri BAL 2025, aho yabaye iya gatatu binatuma ihabwa amahirwe menshi.
Ku rundi ruhande, Patriots yagowe cyane n’uyu mwaka ariko ibasha kuboneka mu makipe ane ya mbere.
Iheruka kongeramo Raphael Putney wari kumwe na Rivers Hoopers muri BAL, aho yasanze abandi nka Cole Elliott, Hagumintwari Steve, Frank Kamdoh n’abandi.
Ntabwo iyi kipe ihabwa amahirwe menshi gusa ishobora kuzihagararaho nk’ikipe nkuru.
Indi mikino izahuza REG BBC na UGB, aho amakipe yombi ajya kunganya urwego.
REG BBC iheruka Igikombe cya Shampiyona mu 2023 izaba ishaka gukomeza ku mukino wa nyuma itakinnye umwaka ushize.
Iyi kipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu izaba igendera kuri Jean Jacques Boissy uheruka kuba umukinnyi mwiza wa BAL 2025, Cleveland Thomas, Garmine Kande Kieli n’abandi.
UGB ni ikipe yo kwitondera uyu mwaka kuko yagaragaje urwego rwiza rwayishoboje gusoza ku mwanya wa gatatu nyuma y’igihe kinini.
Iyi kipe igendera ku bakinnyi nka Mohamed Doumbya, Amotoe James Kofi, Kayondo Eric n’abandi.
Mu mikino ya ½ amakipe azatanguranwa intsinzi eshatu, aho izakinwa mu buryo bw’umwiza muri itanu (Best of five), mu gihe mu mikino ya nyuma hazakinwa umwiza muri irindwi.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!