00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndizeye na Hagumintwari bakoze imyitozo muri Patriots nyuma yo kuvugwa muri REG BBC

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 16 January 2025 saa 04:42
Yasuwe :

Ndizeye Dieudonné na Hagumintwari Steve bari bamaze iminsi bavugwa muri REG BBC, bakoze imyitozo muri Patriots BBC bari basanzwemo.

Aba bakinnyi bagaragaye mu myitozo yabereye ku kibuga cya Kimironko mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 15 Mutarama 2025.

Gushaka guhindura ikipe kw’aba bakinnyi bikomeje kuvugisha benshi nyuma y’aho bavugwaga muri REG BBC ariko ubu bikaba bisa nk’aho byagoranye bagasubira muri Patriots BBC.

Amakuru avuga ko aba bakinnyi baguzwe na REG BBC, gusa nyuma ikaza kwisubira ku bijyanye n’imishahara yari yabemereye na bo ntibabikozwa ndetse bibyara ikibazo nk’uko umwe muri aba bakinnyi yabihamirije IGIHE.

Nubwo umukinnyi yaciye amarenga yo kugirana ibibazo na REG BBC, ubuyobozi bw’iyi kipe ntabwo bubyemera.

Perezida wa REG BBC, Ntwali Joseph, yabwiye IGIHE ko ibibazo bivugwa ko byishe igurwa ry’aba bakinnyi ntabihari, kuko batigeze basinya amasezerano muri iyi kipe.

Ati “Gaston na Steve twabaganirije nk’abandi bakinnyi bose nk’uko bisanzwe bigenda, gusa nta masezerano twagiranye, ni yo mpamvu bari gukora imyitozo mu ikipe yabo.”

REG BBC izatangira umwaka ikina na APR BBC mu guhatanira igikombe kiruta ibindi ‘Super Coupe’, mu mukino uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 17 Mutarama 2025.

Birashoboka ko muri uyu mukino, aba bakinnyi bashobora kuzakinira Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu kuko amakipe yemerewe gutira no gukoresha abatayifitiye amasezerano.

Inkuru bifitanye isano: Ibya Ndizeye na Hagumintwari muri REG BBC byajemo kidobya

REG BBC ishobora kutazabona Ndizeye yifuje cyane
Hagumintwari Steve yagaragaye mu myitozo ya Patriots nyuma yo kuvugwa muri REG BBC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .