Aba bakinnyi bagaragaye mu myitozo yabereye ku kibuga cya Kimironko mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 15 Mutarama 2025.
Gushaka guhindura ikipe kw’aba bakinnyi bikomeje kuvugisha benshi nyuma y’aho bavugwaga muri REG BBC ariko ubu bikaba bisa nk’aho byagoranye bagasubira muri Patriots BBC.
Amakuru avuga ko aba bakinnyi baguzwe na REG BBC, gusa nyuma ikaza kwisubira ku bijyanye n’imishahara yari yabemereye na bo ntibabikozwa ndetse bibyara ikibazo nk’uko umwe muri aba bakinnyi yabihamirije IGIHE.
Nubwo umukinnyi yaciye amarenga yo kugirana ibibazo na REG BBC, ubuyobozi bw’iyi kipe ntabwo bubyemera.
Perezida wa REG BBC, Ntwali Joseph, yabwiye IGIHE ko ibibazo bivugwa ko byishe igurwa ry’aba bakinnyi ntabihari, kuko batigeze basinya amasezerano muri iyi kipe.
Ati “Gaston na Steve twabaganirije nk’abandi bakinnyi bose nk’uko bisanzwe bigenda, gusa nta masezerano twagiranye, ni yo mpamvu bari gukora imyitozo mu ikipe yabo.”
REG BBC izatangira umwaka ikina na APR BBC mu guhatanira igikombe kiruta ibindi ‘Super Coupe’, mu mukino uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 17 Mutarama 2025.
Birashoboka ko muri uyu mukino, aba bakinnyi bashobora kuzakinira Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu kuko amakipe yemerewe gutira no gukoresha abatayifitiye amasezerano.
Inkuru bifitanye isano: Ibya Ndizeye na Hagumintwari muri REG BBC byajemo kidobya
🎥𝐀𝐌𝐀𝐒𝐇𝐔𝐒𝐇𝐎🎥
Ndizeye Dieudonné na Hagumintwari Steve bavuzwe muri REG BBC, bakoze imyitozo muri Patriots BBC, ku mugoroba wo ku wa Gatatu. pic.twitter.com/Fhl7hP9hgc
— IGIHE Sports (@IGIHESports) January 16, 2025


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!