Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné ni umwe mu bafashije Kriol Star gutsinda Urunani BBC amanota 90-82, aho yatsinzemo 21.
Ni mu gihe undi mukino, Nairobi City Thunder yatsinze City Oilers yo muri Uganda amanota 72-62. Iyi kipe yabaye iya mbere yo muri Kenya yabonye itike ya BAL 2025 iri gukinwa ku nshuro ya kane.
Umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, Urunani BBC y’i Burundi irakina na City Oilers yo muri Uganda, mu gihe umukino wa nyuma urahuza Nairobi City Thunder na Kriol Star.
Muri rusange, imikino y’amatsinda (conference) ya BAL 2025 izatangirira muri Maroc tariki ya 4 Mata, isorezwe muri Afurika y’Epfo ku wa 14 Kamena 2025 ahazakinirwa iya nyuma.
Kimwe n’umwaka ushize, iri rushanwa rizakinwa mu matsinda (conference) atatu, aho irya mbere rizabera i Rabat muri Morocco guhera tariki ya 5 kugeza 13 Mata 2025.
Indi conference yashyizwe i Dakar muri Sénégal guhera tariki 26 Mata kugeza ku wa 4 Gicurasi, mu gihe iya nyuma yashyizwe i Kigali mu Rwanda, tariki ya 17 kugeza 25 Gicurasi 2025.
Ku nshuro ya mbere mu mateka, imikino ya nyuma izabera i Johannesburg muri Afurika y’Epfo kuva tariki ya 6 kugeza 14 Kamena 2025.
Kuri ubu, amakipe 10 niyo amaze kubona itike, aho Nairobi City Thunder na Kriol Star yiyongereye ku munani asanganywe itike ariyo Petro de Luanda ifite igikombe giheruka, Al Ittihad Alexandria yo mu Misiri na ASC Ville de Dakar yo muri Senegal zizayitabira ku nshuro ya mbere.
Hari kandi APR BBC izahagarira u Rwanda ku nshuro ya kabiri yikurikiranya na US Monastir yo muri Tunisia ndetse na Rivers Hoopers yegukanye Igikombe cya Shampiyona muri Nigeria.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!