Uyu mukinnyi yabwiye IGIHE ko impamvu yasinye amasezerano y’igihe gito ari uko bari hagati mu mwaka w’imikino, bityo agiye kureba ko yafasha ikipe kwitwara neza.
Si ubwa mbere Ndizeye agiye gukina hanze y’u Rwanda kuko mu 2022 yerekeje muri Étoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia.
Mu mpera za 2024 yari kumwe na Kriol Star yo muri Cape Verde mu mikino ya Road to BAL 2025 yabereye muri Libya na Kenya.
Ndizeye ni umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rufite muri Basketball, aho asanzwe azwiho gutsinda amanota atatu menshi cyane.
Uyu mukinnyi wanyuze mu makipe nka IPRC Kigali na Patriots BBC amaze kwegukana Igikombe cya Shampiyona inshuro enye.
MAS Basketball Ndizeye yerekejemo, ntabwo ari ikipe y’agafu k’imvugwarimwe kuko imaze kwegukana Igikombe cya Shampiyona ya Maroc inshuro eshanu n’Igikombe cy’Igihugu inshuro zirindwi.
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball n’iya Patriots BBC, Ndizeye Dieudonné umenyerewe ku izina rya Gaston, yerekeje muri MAS Basketball yo muri Maroc nyuma yo kugirana na yo amasezerano y’igihe gito. pic.twitter.com/PrZwfjPjMs
— IGIHE Sports (@IGIHESports) January 24, 2025


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!