00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndizeye Dieudonné yabonye ikipe nshya muri Maroc

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 24 January 2025 saa 08:46
Yasuwe :

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball n’iya Patriots BBC, Ndizeye Dieudonné uzwi nka Gaston, yerekeje muri MAS Basketball yo muri Maroc nyuma yo kugirana na yo amasezerano y’igihe gito.

Uyu mukinnyi yabwiye IGIHE ko impamvu yasinye amasezerano y’igihe gito ari uko bari hagati mu mwaka w’imikino, bityo agiye kureba ko yafasha ikipe kwitwara neza.

Si ubwa mbere Ndizeye agiye gukina hanze y’u Rwanda kuko mu 2022 yerekeje muri Étoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia.

Mu mpera za 2024 yari kumwe na Kriol Star yo muri Cape Verde mu mikino ya Road to BAL 2025 yabereye muri Libya na Kenya.

Ndizeye ni umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rufite muri Basketball, aho asanzwe azwiho gutsinda amanota atatu menshi cyane.

Uyu mukinnyi wanyuze mu makipe nka IPRC Kigali na Patriots BBC amaze kwegukana Igikombe cya Shampiyona inshuro enye.

MAS Basketball Ndizeye yerekejemo, ntabwo ari ikipe y’agafu k’imvugwarimwe kuko imaze kwegukana Igikombe cya Shampiyona ya Maroc inshuro eshanu n’Igikombe cy’Igihugu inshuro zirindwi.

Ndizeye azwiho gutsinda amanota atatu menshi
Ndizeye aheruka gufasha Kriol Star yo muri Cape Verde kubona itike ya BAL 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .