Iyi mikino yabaye mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza 2023.
Umukino wa Lakers na Hawks wari wegeranye cyane. Lakers yawutangiye neza itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Anthony Davis. Agace ka mbere karangiye, iyi kipe iyoboye umukino n’amanota 229 kuri 26.
Mu gace ka kabiri, umukino washyushye, amakipe yombi azamura amanota yatsindaga. Igice cya mbere cyarangiye anganya amanota 64-64.
Mu gice cya kabiri, umukino wakomeje kwegerana cyane mu manota, abarimo LeBron James na Davis bafashaga Lakers gutsinda, mu gihe De’Andre Hunter na Trae Young babigenza uko ku rundi ruhande.
Iminota isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi akomeje kunganya amanota 119-119 hashyirwaho inyongera.
Hawks yayikinnye neza iyitsindamo 15 kuri 13, umukino urangira yegukanye intsinzi y’amanota 134 kuri 132 ya Lakers.
Muri rusange, Los Angeles Lakers imaze gutsinda imikino 12 itsindwa 11, mu gihe Atlanta Hawks yatsinze 13 itsindwa 11.
Indi mikino yabaye uyu munsi, Golden State Warriors yatsindiwe mu rugo na Minnesota Timberwolves amanota 107-90, Boston Celtics yatsinze Milwaukee Bucks amanota 111-105.
Indiana Pacers yatsinze Chicago Bulls amanota 132-123,Sacramento Kings yatsinze San Antonio Spurs amanota 14-113. Ni mu gihe, uyu munsi Hornets irakira Cleveland Cavaliers.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!