00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA: Warriors na Lakers zatsinzwe, Celtics yitwara neza

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 7 December 2024 saa 09:41
Yasuwe :

Minnesota Timberwolves yatsinze Golden State Warriors amanota 107-90, Atlanta Hawks itsinda Los Angeles Lakers amanota 134-132, mu gihe Boston Celtics yatsinze Milwaukee Bucks 111-105, muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi mikino yabaye mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza 2023.

Umukino wa Lakers na Hawks wari wegeranye cyane. Lakers yawutangiye neza itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Anthony Davis. Agace ka mbere karangiye, iyi kipe iyoboye umukino n’amanota 229 kuri 26.

Mu gace ka kabiri, umukino washyushye, amakipe yombi azamura amanota yatsindaga. Igice cya mbere cyarangiye anganya amanota 64-64.

Mu gice cya kabiri, umukino wakomeje kwegerana cyane mu manota, abarimo LeBron James na Davis bafashaga Lakers gutsinda, mu gihe De’Andre Hunter na Trae Young babigenza uko ku rundi ruhande.

Iminota isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi akomeje kunganya amanota 119-119 hashyirwaho inyongera.

Hawks yayikinnye neza iyitsindamo 15 kuri 13, umukino urangira yegukanye intsinzi y’amanota 134 kuri 132 ya Lakers.

Muri rusange, Los Angeles Lakers imaze gutsinda imikino 12 itsindwa 11, mu gihe Atlanta Hawks yatsinze 13 itsindwa 11.

Indi mikino yabaye uyu munsi, Golden State Warriors yatsindiwe mu rugo na Minnesota Timberwolves amanota 107-90, Boston Celtics yatsinze Milwaukee Bucks amanota 111-105.

Indiana Pacers yatsinze Chicago Bulls amanota 132-123,Sacramento Kings yatsinze San Antonio Spurs amanota 14-113. Ni mu gihe, uyu munsi Hornets irakira Cleveland Cavaliers.

De'Andre Hunter atsinda Dunk
LeBron James yatsinze amanota 39 muri uyu mukino
De'Andre Hunter yishimira intsinzi
Draymond Green yari ahanganye na Anthony Edwards
Warriors yatsinzwe na Timberwolves
Jayson Tatum atsinda dunk
Jayden Brown ahanganye na Damian Lilliard

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .