00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA: Utah Jazz yahaniwe kudakinisha umukinnyi w’icyamamare

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 13 March 2025 saa 09:25
Yasuwe :

Ikipe ya Utah Jazz ikina muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaciwe amande y’ibihumbi 100$ kubera kwanga gukinisha nkana umukinnyi w’icyamamare Lauri Markkanen.

Ibi ni ibihano iyi kipe yafatiwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA).

Byafashwe nyuma y’uko iyi kipe itsinzwe umukino yahuriyemo na Memphis Grizzlies mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Werurwe 2025.

Utah Jazz iri mu mazi abira nyuma y’uko ibihe bikomeje kuba bibi cyane, aho mu mikino 10 iheruka gukina yatsinzemo ibiri gusa, igatsindwa umunani harimo itandatu yikurikiranya iheruka.

Abafana bayo bakomeje kwibaza ikibazo iyi kipe ifite, harimo no kwibaza impamvu idakinisha umukinnyi wayo w’icyamamare Lauri Markkanen, kandi hari byinshi batekereza ko yabafasha.

Mu mwaka wa 2023/24, NBA yashyizeho itegeko rishya ritegeka amakipe gukinisha abakinnyi bayo cyane cyane ab’ibyamamare kugira ngo uyu mukino urusheho kuryohera abantu no kuzamura urwego rw’ubucuruzi.

Mu gihe ikipe itabikoze ntinagaragaze mu buryo busobanutse ikibazo cyatumye idakinisha abakinnyi bakomeye ifite, izajya ibihanirwa.

Ni muri urwo rwego Utah Jazz yananiwe kwerekana impamvu ifatika ituma idakinisha Lauri Markkanen igacibwa amande angana n’ibihumbi 100$, nubwo yo ivuga ko uyu mukinnyi afite imvune y’umugongo itamwemerera gukina.

Ibi byatewe no kuba iyi kipe yari yemeye ko izakinisha uyu mukinnyi mu mukino wayihuje na Memphis Grizzlies, ariko ikongera kugaragaza ko ataza kuboneka.

Markkanen aheruka mu kibuga tariki ya 22 Gashyantare, ubwo iyi kipe yakinaga na Oklahoma City Thunder. Mu mikino 43 amaze gukina yagaragaje ko byibuze asohoka mu kibuga atsinze byibuze amanota 19 ndetse agakora na ‘rebounds’ esheshatu.

Mu mwaka w’imikino wa 2022/23, yari mu bakinnyi beza bagezweho, dore ko yanakinnye umukino wa ‘All-Star Game’.

Lauri Markkanen ni umwe mu bakinnyi bakomeye ba Utah Jazz ariko itari gukoresha
Utah Jazz yategetswe kwishyura ibihumbi 100$ kubera kudakinisha Lauri Markkanen
Lauri Markkanen yakinnye imikino ya 'All Star Games' mu mwaka w'imikino wa 2022/23

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .