Ibi ni ibihano iyi kipe yafatiwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA).
Byafashwe nyuma y’uko iyi kipe itsinzwe umukino yahuriyemo na Memphis Grizzlies mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Werurwe 2025.
Utah Jazz iri mu mazi abira nyuma y’uko ibihe bikomeje kuba bibi cyane, aho mu mikino 10 iheruka gukina yatsinzemo ibiri gusa, igatsindwa umunani harimo itandatu yikurikiranya iheruka.
Abafana bayo bakomeje kwibaza ikibazo iyi kipe ifite, harimo no kwibaza impamvu idakinisha umukinnyi wayo w’icyamamare Lauri Markkanen, kandi hari byinshi batekereza ko yabafasha.
Mu mwaka wa 2023/24, NBA yashyizeho itegeko rishya ritegeka amakipe gukinisha abakinnyi bayo cyane cyane ab’ibyamamare kugira ngo uyu mukino urusheho kuryohera abantu no kuzamura urwego rw’ubucuruzi.
Mu gihe ikipe itabikoze ntinagaragaze mu buryo busobanutse ikibazo cyatumye idakinisha abakinnyi bakomeye ifite, izajya ibihanirwa.
Ni muri urwo rwego Utah Jazz yananiwe kwerekana impamvu ifatika ituma idakinisha Lauri Markkanen igacibwa amande angana n’ibihumbi 100$, nubwo yo ivuga ko uyu mukinnyi afite imvune y’umugongo itamwemerera gukina.
Ibi byatewe no kuba iyi kipe yari yemeye ko izakinisha uyu mukinnyi mu mukino wayihuje na Memphis Grizzlies, ariko ikongera kugaragaza ko ataza kuboneka.
Markkanen aheruka mu kibuga tariki ya 22 Gashyantare, ubwo iyi kipe yakinaga na Oklahoma City Thunder. Mu mikino 43 amaze gukina yagaragaje ko byibuze asohoka mu kibuga atsinze byibuze amanota 19 ndetse agakora na ‘rebounds’ esheshatu.
Mu mwaka w’imikino wa 2022/23, yari mu bakinnyi beza bagezweho, dore ko yanakinnye umukino wa ‘All-Star Game’.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!