San Antonio Spurs akinira yatangaje ko uyu mukinnyi yagize ikibazo cyo kwipfundika kw’amaraso mu kuboko kw’iburyo bityo umwaka usanzwe w’imikino (regular season) uzarangira mu mpera za Mata atarasubira mu kibuga.
Ni igihombo gikomeye kuri iyi kipe kuko Wembanyama yari amaze iminsi yitwara neza. Mu mikino 46 yakinnye uyu mwaka, yabarirwaga gutsinda amanota 24, gutanga imipira 3.7 no gukora ‘rebound’ 11 muri buri mukino.
Wembanyama kandi niwe uyoboye abandi mu gukora ‘block’ nyinshi uyu mwaka, zingana na 176. Icyakora iyi mvune yatumye atazabona amahirwe yo gutoranywa mu ikipe y’abugarira neza kuko atazabasha gukina byibura imikino 65 isabwa.
Uyu mukinnyi ashobora kuzasubira mu kibuga mu Mikino ya Kamarampaka gusa amahirwe ni make kuko Spurs akinira iri ku mwanya 12 ishobora kutazabona itike.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!