00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA: Umwaka w’imikino wa Wembanyama warangijwe n’imvune

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 21 February 2025 saa 08:11
Yasuwe :

Umwaka usanzwe w’imikino w’Umufaransa, Victor Wembanyama, warangiye kubera imvune y’urutugu yagize mu mukino w’intoranwa muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA.

San Antonio Spurs akinira yatangaje ko uyu mukinnyi yagize ikibazo cyo kwipfundika kw’amaraso mu kuboko kw’iburyo bityo umwaka usanzwe w’imikino (regular season) uzarangira mu mpera za Mata atarasubira mu kibuga.

Ni igihombo gikomeye kuri iyi kipe kuko Wembanyama yari amaze iminsi yitwara neza. Mu mikino 46 yakinnye uyu mwaka, yabarirwaga gutsinda amanota 24, gutanga imipira 3.7 no gukora ‘rebound’ 11 muri buri mukino.

Wembanyama kandi niwe uyoboye abandi mu gukora ‘block’ nyinshi uyu mwaka, zingana na 176. Icyakora iyi mvune yatumye atazabona amahirwe yo gutoranywa mu ikipe y’abugarira neza kuko atazabasha gukina byibura imikino 65 isabwa.

Uyu mukinnyi ashobora kuzasubira mu kibuga mu Mikino ya Kamarampaka gusa amahirwe ni make kuko Spurs akinira iri ku mwanya 12 ishobora kutazabona itike.

Wembanyama yagize imvune ku rutugu rw'iburyo, yatumye atazongera gukina muri uyu mwaka w'imikino
Wembanyama ayoboye abandi mu gukora block nyinshi
Wambanyama yari amaze iminsi yitwara neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .