00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA: Timberwolves na Knicks zirakomanga ku mukino wa nyuma

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 13 May 2025 saa 08:18
Yasuwe :

Minnesota Timberwolves yatsinze Golden State Warriors amanota 117-110, New York Knicks itsinda Boston Celtics, amanota 121-113, zombi zibona intsinzi ya gatatu mu Mikino ya Kamarampaka muri NBA.

Iyi mikino yabaye mu rukerera rwo ku wa Kabiri, tariki ya 13 Gicurasi 2025.

Warriors yatangiye neza umukino nk’ikipe iri mu rugo iyobora agace ka mbere ku manota 28-27. Jonathan Kuminga yakomeje gufasha iyi kipe gutsinda amanota menshi, itsinda n’aka kabiri ku manota 32-31.

Igice cya mbere cyarangiye Golden State Warriors iyoboye umukino n’amanota 60-58.

Mu gace ka gatatu, Timberwolves yiyuburuye itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Julius Randle wayitsindiraga cyane. Aka gace kongeye gukumbuza Warriors Stephen Curry utakinnye kubera imvune.

Agace ka gatatu karangiye, Wolves yagatsinzemo amanota 39 kuri 17 ya Warriors. Yahise iyobora umukino ku kinyuranyo cy’amanota 20 (97-77).

Warriors yongeye kwiminjiramo agafu mu gace ka nyuma ariko ikinyuranyo yashyizwemo mu ka gatatu, byari bigoye kugikuramo.

Umukino warangiye Minnesota Timberwolves yatsinze Golden State Warriors amanota 117-110 yegukana intsinzi ya gatatu, aho isabwa gutsinda umukino utaha, ikagera ku mukino wa nyuma mu gice cy’iburengerazuba.

Mu burasirazuba, New York Knicks nayo ihagaze neza cyane kuko yatsinze Boston Celtics amanota 121-113, iba intsinzi ya gatatu, aho isabwa kuzatsinda umukino utaha ikagera ku mukino wa nyuma.

Indi mikino iri guhuza, Oklahoma City Thunder na Denver Nuggets zinganya intsinzi ebyiri. Ni mu gihe, Indiana Pacers yo iyoboye Cleveland Cavaliers kuko ifite intsinzi eshatu kuri imwe.

Anthony Edwards agerageza gutsinda amanota atatu
Warriors yatangiye umukino neza
Anthony Edwards yishimira intsinzi
Stephen Curry ntabwo ari gukina kubera imvune
Julius Randle yatsinze amanota 31 muri uyu mukino
Rudy Gobert atsinda dunk
Timberwolves irasabwa intsinzi imwe ikagera ku mukino wa nyuma
New York Knicks irasabwa intsinzi imwe igasezerera Boston Celtics ifite igikombe giheruka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .