Iyi mikino yabaye mu rukerera rwo ku wa Kabiri, tariki ya 13 Gicurasi 2025.
Warriors yatangiye neza umukino nk’ikipe iri mu rugo iyobora agace ka mbere ku manota 28-27. Jonathan Kuminga yakomeje gufasha iyi kipe gutsinda amanota menshi, itsinda n’aka kabiri ku manota 32-31.
Igice cya mbere cyarangiye Golden State Warriors iyoboye umukino n’amanota 60-58.
Mu gace ka gatatu, Timberwolves yiyuburuye itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Julius Randle wayitsindiraga cyane. Aka gace kongeye gukumbuza Warriors Stephen Curry utakinnye kubera imvune.
Agace ka gatatu karangiye, Wolves yagatsinzemo amanota 39 kuri 17 ya Warriors. Yahise iyobora umukino ku kinyuranyo cy’amanota 20 (97-77).
Warriors yongeye kwiminjiramo agafu mu gace ka nyuma ariko ikinyuranyo yashyizwemo mu ka gatatu, byari bigoye kugikuramo.
Umukino warangiye Minnesota Timberwolves yatsinze Golden State Warriors amanota 117-110 yegukana intsinzi ya gatatu, aho isabwa gutsinda umukino utaha, ikagera ku mukino wa nyuma mu gice cy’iburengerazuba.
Mu burasirazuba, New York Knicks nayo ihagaze neza cyane kuko yatsinze Boston Celtics amanota 121-113, iba intsinzi ya gatatu, aho isabwa kuzatsinda umukino utaha ikagera ku mukino wa nyuma.
Indi mikino iri guhuza, Oklahoma City Thunder na Denver Nuggets zinganya intsinzi ebyiri. Ni mu gihe, Indiana Pacers yo iyoboye Cleveland Cavaliers kuko ifite intsinzi eshatu kuri imwe.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!