Uyu mukinnyi w’imyaka 37, yabigezeho mu mukino ikipe ye yatsinze Sacramento Kings amanota 130-104 mu rukerera rwo ku wa Gatanu, tariki ya 14 Werurwe 2025.
Curry yagiye muri uyu mukino asabwa gutsinda amanota atatu inshuro ebyiri kuko yari afite 3998. Aka gahigo yakagezeho mu gace ka gatatu.
Uyu mukinnyi uyoboye abandi mu gutsinda amanota atatu inshuro nyinshi, yujuje amanota 4000 mu mikino 1,013.
Curry kandi yisangije akandi ko kuba ubwo yuzuzaga amanota 1000 yabikoze mu mikino 369 gusa. 2000 yayujuje mu mikino 597, mu gihe 3000 yayujuje mu mikino 794.
Uyu mukinnyi kandi afite agahigo ko kuba yaratsinze amanota atatu inshuro 13 mu mukino umwe. Ni mu gihe, mu mwaka w’imikino wa 2015/16 yawusoje yaratsinze amanota atatu 402.
Muri rusange, Curry akurikiwe na James Harden umaze gutsinda amanota atatu, akavamo 3127.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!