00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA: Stephen Curry yujuje amanota 4000 yavuye mu gutsinda amanota atatu

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 14 March 2025 saa 11:01
Yasuwe :

Stephen Curry ukinira Golden State Warriors yujuje amanota 4000 yatsinze avuye muri atatu, aba umukinnyi wa mbere ubikoze mu mateka ya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA.

Uyu mukinnyi w’imyaka 37, yabigezeho mu mukino ikipe ye yatsinze Sacramento Kings amanota 130-104 mu rukerera rwo ku wa Gatanu, tariki ya 14 Werurwe 2025.

Curry yagiye muri uyu mukino asabwa gutsinda amanota atatu inshuro ebyiri kuko yari afite 3998. Aka gahigo yakagezeho mu gace ka gatatu.

Uyu mukinnyi uyoboye abandi mu gutsinda amanota atatu inshuro nyinshi, yujuje amanota 4000 mu mikino 1,013.

Curry kandi yisangije akandi ko kuba ubwo yuzuzaga amanota 1000 yabikoze mu mikino 369 gusa. 2000 yayujuje mu mikino 597, mu gihe 3000 yayujuje mu mikino 794.

Uyu mukinnyi kandi afite agahigo ko kuba yaratsinze amanota atatu inshuro 13 mu mukino umwe. Ni mu gihe, mu mwaka w’imikino wa 2015/16 yawusoje yaratsinze amanota atatu 402.

Muri rusange, Curry akurikiwe na James Harden umaze gutsinda amanota atatu, akavamo 3127.

Aya manota atatu yafashije Curry kwandika amateka yo gutsinda 4000
Stephen Curry yateguriwe umupira ugaragaza amateka yakoze
Curry afite agahigo ko gutsinda amanota atatu 402 mu mwaka w'imikino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .