00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA: Shai Gilgeous-Alexander yabaye umukinnyi mwiza w’umwaka

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 22 May 2025 saa 09:32
Yasuwe :

Shai Gilgeous-Alexander ukinira Oklahoma City Thunder yabaye umukinnyi mwiza w’umwaka muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mukinnyi yegukanye iki gihembo ku nshuro ya mbere nyuma y’aho umwaka ushize yari ku mwanya wa kabiri, mu gihe mu 2023 yabaye uwa gatanu.

Yabaye Umunya-Canada wa kabiri wegukanye iki gihembo nyuma ya Steve Nash wagitwaye inshuro ebyiri hagati ya 2004 na 2006.

Gilgeous-Alexander kandi yabaye umukinnyi wa gatatu wa Oklahoma City Thunder wegukanye iki gihembo nyuma ya Kevin Durant wagihawe mu 2013/14 ndetse na Russell Westbrook mu 2016/17.

Muri uyu mwaka w’imikino Gilgeous-Alexander ahagaze neza cyane kuko kuri buri mukino, abarirwa gutsinda amanota 32, gukora rebound eshanu no gutanga imipira itandatu ivamo andi.

Kwitwara neza k’uyu mukinnyi, kwafashije Oklahoma City Thunder kugera ku mukino wa nyuma w’Imikino ya Kamarampaka mu gice cy’iburengerezuba, aho ihanganye na Minnesota Timberwolves.

Nyuma yo kwegukana iki gihembo, Gilgeous-Alexander yahise aha bagenzi be bakinana impano y’isaha za Rolex.

Shai Gilgeous-Alexander yabaye MVP wa 2024/25 muri NBA
Shai Gilgeous-Alexander na bagenzi be nyuma yo gutangazwa n'umukinnyi mwiza w'umwaka
Gilgeous-Alexander ni umwe mu bakomeje kugira umwaka mwiza cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .