Uyu mukinnyi yegukanye iki gihembo ku nshuro ya mbere nyuma y’aho umwaka ushize yari ku mwanya wa kabiri, mu gihe mu 2023 yabaye uwa gatanu.
Yabaye Umunya-Canada wa kabiri wegukanye iki gihembo nyuma ya Steve Nash wagitwaye inshuro ebyiri hagati ya 2004 na 2006.
Gilgeous-Alexander kandi yabaye umukinnyi wa gatatu wa Oklahoma City Thunder wegukanye iki gihembo nyuma ya Kevin Durant wagihawe mu 2013/14 ndetse na Russell Westbrook mu 2016/17.
Muri uyu mwaka w’imikino Gilgeous-Alexander ahagaze neza cyane kuko kuri buri mukino, abarirwa gutsinda amanota 32, gukora rebound eshanu no gutanga imipira itandatu ivamo andi.
Kwitwara neza k’uyu mukinnyi, kwafashije Oklahoma City Thunder kugera ku mukino wa nyuma w’Imikino ya Kamarampaka mu gice cy’iburengerezuba, aho ihanganye na Minnesota Timberwolves.
Nyuma yo kwegukana iki gihembo, Gilgeous-Alexander yahise aha bagenzi be bakinana impano y’isaha za Rolex.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!