Golden State Warriors ibifashijwemo na Stephen Curry, yatsinze umukino wayo wa gatatu amanota 109-100 (25-22, 23-25, 30-21, 31-32).
Muri uyu mukino, Stephen Curry yatsindiye Golden State Warriors amanota 31 mu minota 39 yakinnye mu gihe mugenzi we Andrew Wiggins yatsinze amanota 27.
Abandi bakinnyi ba Golden State Warriors bazamuye amanota ni Draymond Green watsinze amanota icumi (10). Klay Thompson yatsinze amanota 19.
Jordan Poole yatsinze amanota icumi mu gihe Kevon Looney yatsinze amanota icyenda mu minota 29 yamaze mu kibuga.
Ku ruhande rwa Dallas Mavericks, Luka Dončić yatsinze amanota 40 anaba umukinnyi watsinze amanota menshi mu mukino rusange.
Jalen Brunson yatsinze amanota 20, Spencer Dinwiddie yatsinze amanota 26 mu minota 32 yakinnye.
Umukino wa kane hagati ya Golden State Warriors na Dallas Mavericks uzakinwa kuwa Gatatu tariki 25 Werurwe 2022 saa cyenda z’urucyerera.
Mu gihe Golden State Warriors irasabwa gutsinda umukino wa kane igahita ibona itike yo kuzinjira mu mikino ihuza ibyerecyezo byombi.
Mu gice cy’uburasirazuba, Boston Celtics iri inyuma ya Miami Heat iyoboye n’itsinzi ebyiri 2-1 mu gihe umukino ukinwa kuri uyu wa Kabiri saa munani n’igice z’urucyerera.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!