00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA Playoffs: Dallas Mavericks na Boston Celtics zabonye itike y’imikino ya nyuma

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 16 May 2022 saa 03:12
Yasuwe :

Dallas Mavericks na Boston Celtics zabonye itike y’imikino irangiza iyo mu byerekezo muri Playoffs ya NBA nyuma y’uko aya makipe yombi yabashije kubona intsinzi ya kane buri imwe.

Dallas Mavericks yageze kuri iyi ntera itsinze Phoenix Suns amanota 123-90 (27-17, 30-10, 35-23, 31-40) mu mukino wakinwe mu gitondo cy’uyu wa mbere.

Dallas ihatana mu gice cy’Uburengerazaba, yabonye intsinzi ya kane mu mikino irindwi yahuyemo na Phoenix Suns yo yabonye intsinzi eshatu.

Muri uyu mukino, Luka Dončić uri kuyifasha kuzamura icyizere muri iyi mikino, yatsinze amanota 35. Mugenzi we, Spencer Dinwiddie atsinda amanota 15.

Jalen Brunson nawe ntabwo yari yicaye ubusa kuko yari abizi ko kubura itike ari amahano, yatsinze amanota 24. Dwight Powell atsinda atandatu.

Ku ruhande rwa Phoenix Suns, nta mukinnyi warengeje amanota 12 yatsinzwe na Cameron Johnson mu minota 20 yakinnye.

Devin Booker yatsinze amanota 11, Chris Paul abona icumi kimwe n’Umuya-Uganda Ishmail Wainright. Landry Shamet yatsinze amanota icyenda.

Boston Celtics yabonye itike ya ½ cy’irangiza mu gice cy’Uburasirazuba itsinze Milwauke Bucks amanota 109-81 (20-26, 28-17, 31-21, 30-17).

Boston yafashijwe cyane n’abakinnyi bayo bakomeye barimo Grant Williams watsinze amanota 27, Jayson Tatum watsinze amanota 23.

Jaylen Brown yatsinze amanota 19, Payton Pritchard atsinda 14 mu gihe Marcus Smart yabashije gutsinda amanota 11.

Ku ikipe ya Milwauke Bucks, abakinnyi babashije kuzamura amanota barimo Giannis Antetokoumpo watsinze amanota 25, Brook Matthews atsinda 15, Jrue Holiday atsinda amanota 21.

Boston Celtics iri gushaka igikombe cya 18 cya NBA kuko isanganwe 17 inganya na Los Angeles Lakers yasezerewe uyu mwaka.

Mu gihe Boston yatwara igikombe cy’uyu mwaka, yahita ica agahigo ko kuba ariyo kipe irusha izindi ibikombe.

Mu mikino ya nyuma y’igice cy’Uburasirazuba izahura na Miami Heat, umukino ubanziriza indi uzakinwa kuwa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022 saa munani n’igice z’ijoro.

Mu gice cy’Uburengerazuba, Goden State Warriors izahatana na Dallas Mavericks kuva kuwa Kane tariki 19 Gicurasi 2022.

Jalen Brunson yagaraje ubwitange muri uyu mukino anatsinda amanota 18
Luka Dončić yafashije cyane Dallas Mavericks kuzamura umubare w'amanota
Boston Celtics byayisabye gutegereza umukino wa 7 kugira ngo ikomeze
Spencer Dinwiddie yatsinze amanota 15 mu mukino
Marcus Smart mu byishimo n'inshuti ze zari zagiye kumushyigikira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .