00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA Playoffs: Boston Celtics yabonye intsinzi ya mbere itsinze Golden State Warriors (Amafoto)

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 3 June 2022 saa 10:01
Yasuwe :

Boston Celtics ihagarariye igice cy’Uburasirazuba yatsinze Golden State Warriors ihagarariye Uburengerazuba amanota 120-108 mu mukino wa mbere w’icyiciro cya nyuma cy’imikino ya NBA.

Boston Celtics yatangiye umukino itari hejuru mu manota kuko agace ka mbere kabaye amanota 32 ya Golden State Warriors kuri 28 ya Boston Celtics.

Agace ka kabiri nibwo abakinnyi ba Boston Celtics bazamuye amanota bagasoza bafite amanota 28-22 mbere yo gutsindwa agace ka gatatu amanota 38-24.

Agace ka nyuma k’umukino kabaye amahire ku bakinnyi ba Boston Celtics kuko batsinze amanota 40 mu gihe Golden State Warriors yari inyuma n’amanota 16.

N’ubwo ikipe ya Golden State Warriors yatsinzwe umukino, kizigenza wayo Stephen Curry niwe watsinze amanota menshi. Mu minota 38 yatsinze amanota 34.

Andrew Wiggins yatsinze amanota 20, Otto Porter Jr atsinda amanota 12.

Ku ruhande rwa Boston Celtics, abakinnyi bazamuye amanota bayobowe na Al Horford watsinze 26, Jaylen Brown atsinda amanota 24 anatanga impira irindwi.

Jayson Tatum yatsinze amanota 12 anatanga imipira 13 yabyaye amanota.

Jayson yakoze agahigo ko kuba ari we watanze imipira myinshi mu mukino wa mbere w’icyiciro cya nyuma cya NBA.

Abandi bakinnyi ba Boston bagize uruhare mu manota barimo Derrick White watsinze amanota 21 anatanga imipira itatu yabyaye amanota.

Marcus Smart yatsinze amanota 21 mu minota 32 yakinnye anatanga umupira umwe wavuyemo amanota.

Umukino w’umunsi wa kabiri uzakinwa kuwa Mbere tariki ya 6 Kamena 2022 saa munani z’ijoro ku masaha ya Kigali.

Abakinnyi ba Golden State Warriors badohotse mu gace ka nyuma batsinda amanota 16 mu gihe Boston Celtics yari ifite amanota 40
Umukino w'umunsi wa kabiri uzakinwa kuwa Mbere saa munani z'ijoro
Umuraperi Jay-Z yari muri Chase Center akurikiye umukino wa mbere wahuje Boston Celtics na Golden State Warriors
Abakinnyi ba Boston Celtics bishimiye umunsi wa mbere
Jayson Tatum wa Boston Celtics yakoze amateka mu mukino ubanza w'icyiciro cya nyuma
Derrick White wa Boston Celtics yatsinze amanota 21 anatanga umupira umwe ubyara amanota mu mukino
Stephen Curry yari ikigeragezo ku bakinnyi ba Boston
Sphen Curry wa Golden State Warriors yatsinze amanota 34 ahiga undi wese wari muri uyu mukino
Mu nyubako ya Chase Center byari ibirori ubwo bahamagaraga abakinnyi
Abakinnyi ba Boston Celtics bungukiye cyane mu gace ka nyuma
Stephen Curry watsinze amanota menshi niwe wacungwaga mu gace ka nyuma
Boston Celtics itozwa n'Umunyafurika, Ime Udoka ufite inkomoko muri Nigeria
Boston Celtics yirinze gutsindwa amanota menshi mu gace ka gatatu
Abakinnyi ba Golden State Warriors bagize intege nke mu gace ka nyuma
Agace ka mbere karangiye gatanga ikizere ku bakinnyi ba Golden State Warriors

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .