Kuva ku wa Gatatu, muri NBA nta mikino yabaye kubera ko abakinnyi bigaragambije basabira ubutabera umwirabura Jacob Blake, wishwe na polisi arashwe amasasu arindwi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu mukino wagombaga kuba ku wa Gatatu, Milwaukee Bucks yatsinze Orlando Magic amanota 118-104 mu mukino wa gatanu, iyisezerera ku mikino 4-1 mu gace k’Uburengerazuba.
Mu Burengerazuba, Los Angeles Lakers nayo yakomeje ku ntsinzi y’imikino 4-1 nyuma yo gutsinda Portland Trail Blazers amanota 131-122.
LeBron James, watsinze amanota 36, agatanga imipira 15 yavuyemo amanota kuri bagenzi n’indi 10 yasamye iva ku nkangara muri uyu mukino, ni ku nshuro ya 25 yabashije gukora “Triple- double” mu mukino umwe kuva atangiye gukina muri NBA.
Ibyitwa “Triple-double” bigerwaho iyo umukinnyi agize byibuze imibare ibiri (guhera ku 10 kuzamura) mu byiciro bitatu birimo: amanota yatsinze, imipira yose yasamye iva ku nkangara, imipira yatanze ikavamo amanota, iyo yahagaritse n’iyo yambuye.
Uyu mukinnyi umaze gukomeza inshuro 14-0 mu cyiciro cya mbere cya Play-offs za NBA, yavuze ko Los Angeles Lakers irushaho gukomera uko imikino ijya mbere.
Ati “Twabikoze. Dufite amahirwe yo gukomeza no kuruhukaho gato ubundi tugategereza ikipe tuzahura.”
Anthony Davis wa Los Angeles Lakers, yatsinze amanota 43 muri uyu mukino wabereye mu kigo cy’imikino cya ESPN muri Florida.
LA Lakers izahura na Houston Rockets cyangwa Oklahoma City Thunder mu cyiciro cya kabiri cya play-offs mu Burengerazuba mu gihe Milwaukee Bucks izahura na Miami Heat mu Burasirazuba.
Houston Rockets ibifashijwemo na James Harden watsinze amanota 31, yatsinze umukino wa gatanu yahuyemo na Oklahoma City Thunder, ku manota 114-80 , bituma iyobora n’imikino 3-2 ndetse hazaba uwa gatandatu ku wa Mbere.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!