Uyu muhango watangiye gukorwa mu 1963 ubwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika icyo gihe, John Fitzgerald Kennedy yakiraga mu biro bye Boston Celtics yari yegukanye NBA.
Kuri iyi nshuro hari hatahiwe Celtics yacyegukanye umwaka ushize, aho abagize iyi kipe batemberezwa ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
Mu ijambo rye nyuma yo gushyikirizwa umwambaro w’iyi kipe uriho nimero 46 igaragaza ko ari Perezida wa 46 wayoboye Amerika, Joe Biden yavuze ko yishimiye iki gikombe cyane.
Ati “Celtics ntabwo ari ikipe ya Basketball gusa ahubwo ni inzira y’ubuzima.”
Yagaragaje ko yishimiye kwakira iyi kipe bitiranwa kuko (Celtic) ari izina yitwa n’abamurindira umutekano.
Biden kandi yashimye umutoza wa Boston Celtics, Joe Mazzulla wakoze amateka yo kwegukana NBA ari muto ku myaka 35 gusa.
Yagize ati “Hari igihe nanjye nari umusenateri muto, ariko naje kuba Perezida mukuru wayoboye Amerika. Gusa nishimira kuba umuto mwiza.”
Boston Celtics yegukanye Igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu 2008 yuzuza 18 ari nayo ifite byinshi mu mateka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!