Thunder yasabwaga gutsinda uyu mukino ikegukana Igikombe cya Shampiyona.
Indiana yari mu rugo ntabwo yayoroheye. Agace ka mbere karangiye iyi kipe iyoboye umukino n’amanota 28 kuri 25 ya Thunder.
Mu gace ka kabiri, Indiana yarushijeho gutsinda ibifashijwemo na Pascal Siakam na Obi Toppin. Aka gace yagatsinze ku kinyuranyo cy’amanota 19 (36-17).
Igice cya mbere cyarangiye Indiana Pacers iyoboye umukino n’amanota 64 kuri 42 ya Oklahoma City Thunder.
Umukino wakomeje kugenda muri uwo mujyo no mu gace ka gatatu cyane ko Thunder yagaragaza urwego rwo hasi.
Aka gace karangiye Pacers ikomeje kongera ikinyuranyo kigera mu manota 30 (90-60).
Mu gace ka nyuma Pacers yagabanyije imbaraga kuko yari yizeye intsinzi. Aka gace ni ko Thunder yayoboye gusa igatsindamo amanota 31-18.
Umukino warangiye Indiana Pacers yatsinze Oklahoma City Thunder amanota 108-91 amakipe yombi anganya intsinzi eshatu.
Umukino wa karindwi uzagena uwegukana Igikombe cya Shampiyona uteganyijwe mu rukerera rwo ku wa Mbere, tariki ya 23 Kamena 2025.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!