00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA: Pacers yigaranzuye Oklahoma hategerezwa umukino wa karindwi

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 20 June 2025 saa 08:45
Yasuwe :

Indiana Pacers yatsinze Oklahoma City Thunder amanota 108-91 amakipe yombi anganya intsinzi eshatu mu mukino wa nyuma wa gatandatu muri NBA.

Thunder yasabwaga gutsinda uyu mukino ikegukana Igikombe cya Shampiyona.

Indiana yari mu rugo ntabwo yayoroheye. Agace ka mbere karangiye iyi kipe iyoboye umukino n’amanota 28 kuri 25 ya Thunder.

Mu gace ka kabiri, Indiana yarushijeho gutsinda ibifashijwemo na Pascal Siakam na Obi Toppin. Aka gace yagatsinze ku kinyuranyo cy’amanota 19 (36-17).

Igice cya mbere cyarangiye Indiana Pacers iyoboye umukino n’amanota 64 kuri 42 ya Oklahoma City Thunder.

Umukino wakomeje kugenda muri uwo mujyo no mu gace ka gatatu cyane ko Thunder yagaragaza urwego rwo hasi.

Aka gace karangiye Pacers ikomeje kongera ikinyuranyo kigera mu manota 30 (90-60).

Mu gace ka nyuma Pacers yagabanyije imbaraga kuko yari yizeye intsinzi. Aka gace ni ko Thunder yayoboye gusa igatsindamo amanota 31-18.

Umukino warangiye Indiana Pacers yatsinze Oklahoma City Thunder amanota 108-91 amakipe yombi anganya intsinzi eshatu.

Umukino wa karindwi uzagena uwegukana Igikombe cya Shampiyona uteganyijwe mu rukerera rwo ku wa Mbere, tariki ya 23 Kamena 2025.

Pascal Siakam ni umwe mu bagize umukino mwiza
Turner Myles atera dunk
Abakinnyi ba Pacers bishimira intsinzi
Abafana ba Pacers babukereye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .