Aya makipe yombi yabigezeho nyuma yo kuzuza intsinzi enye yasabwaga mu gice cy’iburasirazuba.
Umukino wa Pacers na Bucks wari injyanamuntu kuko wasabye iminota y’inyongera, nyuma y’aho amakipe yombi yasoje iminota isanzwe y’umukino anganya amanota 103.
Pacers yitwaye neza cyane mu nyongera ibifashijwemo na Tyrese Haliburton. By’umwihariko iyi kipe yatsinze amanota umunani mu masegonda 34.
Muri ½, Indiana Pacers izahura na Cleveland Cavaliers yasezereye Miami Heat.
Ni mu gihe, Boston Celtics izategereza ikipe izava hagati ya New York Knicks na Detroit Pistons zikomeje gukubana cyane kuko Knicks iri imbere n’intsinzi eshatu kuri ebyiri.
Undi mukino wari utegerejwe cyane, Denver Nuggets yatsinze Los Angeles Clippers amanota 131-115, isigara isabwa intsinzi imwe kugira ngo ikomeza muri ½.
Ikipe izakomeza izahura na Oklahoma City Thunder yasezereye Memphis Grizzlies.
Iyi mikino izakomeza ku wa Kane, aho Golden State Warriors izakina Houston Rockets. Warriors iyoboye n’intsinzi eshatu kuri imwe.
Los Angeles Lakers yo irakomerewe kuko imaze gutsindwa imikino itatu na Minnesota Timberwolves, bityo n’itsindwa umukino ukurikira izahita isezererwa itarenze umutaru.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!