Uyu mukino wari utegerejwe cyane wahuzaga Thunder imeze neza cyane muri iyi minsi mu gice cy’Iburengerazuba na Celtics imeze ityo mu Burasirazuba.
Ni umukino watangiye wihuta amakipe yombi atsindana amanota menshi, Celtics yayoboye agace ka mbere ku manota 35-32.
Iyi kipe ifite shampiyona iheruka, yakomeje gukina neza abarimo Jayson Tatum na Jayden Brown bayitsindira amanota menshi.
Igice cya mbere cyarangiye, Boston Celtics iyoboye umukino n’amanota 65 kuri 55 ya Oklahoma City Thunder.
Mu gace ka gatatu, umukino watuje amanota aragabanuka ariko Thunder igatsinda ku manota 21-15, igabanya ikinyuranyo kigera mu manota ane gusa (80-76).
Iyi kipe yagiye mu gace ka nyuma yiminjiriyemo agafu, abarimo Shai Gilgeous-Alexander na Aaron Wiggins bayitsindira amanota menshi.
Umukino warangiye Oklahoma City Thunder yatsinze Boston Celtics amanota 105-92 ikomeza kwitwara neza cyane kuko yujuje intsinzi ya 30 mu gihe imaze gutsindwa imikino itanu gusa.
Celtics nayo ntabwo imeze nabi kuko imaze gutsinda imikino 26, itsindwa 10.
Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, ibigugu byitwaye nabi, aho Golden State Warriors yatsinzwe na Sacramento Kings amanota 129-99, Houston Rockets itsinda Los Angeles Lakers amanota 119-115.
Cavaliers yatsinze Hornets amanota 115-105, Utah Jazz itsinda Orlando Magic amanota 105-92.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!