00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA: Oklahoma City Thunder ntihagarikwa

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 6 January 2025 saa 08:39
Yasuwe :

Oklahoma City Thunder yatsinze Boston Celtics amanota 105-92 yuzuza intsinzi ya 30 muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , NBA.

Uyu mukino wari utegerejwe cyane wahuzaga Thunder imeze neza cyane muri iyi minsi mu gice cy’Iburengerazuba na Celtics imeze ityo mu Burasirazuba.

Ni umukino watangiye wihuta amakipe yombi atsindana amanota menshi, Celtics yayoboye agace ka mbere ku manota 35-32.

Iyi kipe ifite shampiyona iheruka, yakomeje gukina neza abarimo Jayson Tatum na Jayden Brown bayitsindira amanota menshi.

Igice cya mbere cyarangiye, Boston Celtics iyoboye umukino n’amanota 65 kuri 55 ya Oklahoma City Thunder.

Mu gace ka gatatu, umukino watuje amanota aragabanuka ariko Thunder igatsinda ku manota 21-15, igabanya ikinyuranyo kigera mu manota ane gusa (80-76).

Iyi kipe yagiye mu gace ka nyuma yiminjiriyemo agafu, abarimo Shai Gilgeous-Alexander na Aaron Wiggins bayitsindira amanota menshi.

Umukino warangiye Oklahoma City Thunder yatsinze Boston Celtics amanota 105-92 ikomeza kwitwara neza cyane kuko yujuje intsinzi ya 30 mu gihe imaze gutsindwa imikino itanu gusa.

Celtics nayo ntabwo imeze nabi kuko imaze gutsinda imikino 26, itsindwa 10.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, ibigugu byitwaye nabi, aho Golden State Warriors yatsinzwe na Sacramento Kings amanota 129-99, Houston Rockets itsinda Los Angeles Lakers amanota 119-115.

Cavaliers yatsinze Hornets amanota 115-105, Utah Jazz itsinda Orlando Magic amanota 105-92.

Umukino wa Thunder na Celtics wari uryoheye ijisho
Shai Gilgeous-Alexander akomeje gufasha Thunder kwitwara neza
Luguentz Dort yishimira intsinzi
Oklahoma City Thunder idahagarikwa yatsinze umukino wa 30
Golden State Warriors yatsinzwe na Sacramento Kings

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .