Iyi mikino ya kane, yabaye mu rukerera rwo ku wa Gatatu, tariki 15 Gicurasi 2024, aho Nuggets yatsinze Minnesota Timberwolves amanota 112-97, mu gihe New York Knicks yatsinze Indiana Pacers amanota 121-91.
Izi ntsinzi zafashije amakipe yombi kwiyongerera amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma kuko Nuggets isabwa indi imwe kugira ngo igera ku wo mu gice cy’Iburengerazuba, bikaba uko kandi kuri Knicks mu gice cy’Iburasirazuba.
Mu mukino wo kuri uyu munsi, Nuggets yatsinzemo Timberwolves, Nikola Jokić uheruka gutorwa nk’umukinnyi mwiza w’umwaka yigaragaje cyane kuko yatsinzemo amanota 40, atanga imipira 13 yavuyemo andi ndetse na rebound zirindwi.
Ni umukino kandi utagoye iyi kipe kuko yawuyoboye kuva utangiye kugeza urangiye, iyi kipe ikomeza inzira yo kwisubiza Igikombe cya Shampiyona n’ubundi ibitse.
Ibi kandi niko byagenze ku wo Knicks yatsinze Pacers kuko iyi kipe y’i New York yari imbere y’abafana, nta kosa yakoze ahubwo yayoboye umukino wose, aho Jalen Brunson yatsinzemo amanota 44.
Imikino ya gatandatu izakinwa ku wa Gatanu, tariki 17 Gicurasi 2024, aho Nuggets na Knicks n’izitwara neza zizagera ku mukino wa nyuma.
Muri rusange, mu gice cy’Iburengerazuba indi mikino iri guhuza Oklahoma City Thunder na Dallas Mavericks zirakina umukino wa gatanu, aho kugeza ubu zinganya intsinzi ebyiri.
Mu gice cy’iburasirazuba, indi mikino iri guhuza Boston Celtics na Cleveland Cavaliers, aho Celtics iyoboye n’intsinzi eshatu kuri imwe ikaba nayo isabwa imwe gusa ikagera ku mukino wa nyuma muri iki gice.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!