Ubu buyobozi bufatanyije n’Ishyirahamwe rya Basketball ku Isi (FIBA), buteganya ko iri rushanwa rizaba rigizwe n’amakipe 16 arimo 12 azajya aryitabira bihoraho ndetse n’andi ane azajya ashaka itike binyuze muri shampiyona z’ibihugu byayo.
Amakipe yo kuri uyu mugabane yitwaye neza asanzwe ahatana muri Euroleague ihuza amakipe meza yo mu bihugu bitandukanye.
Komiseri wa NBA, Adam Silver, yagize ati “Turumva ari igihe cyo kujya kuri uru rwego. Mu nama twagiranye n’abayobozi b’amakipe bemeye kudushyigikira kandi tuzakomeza dushake n’izindi nzira.”
Yakomeje avuga ko amakipe ariho, asanzwe ari ibigo bikomeye cyane muri ruhago bityo bifuza ko byagera no muri Basketball.
Iri rushanwa ritaratangazwa igihe rizatangirira, rizakurikiza amategeko y’i Burayi nk’aho umukino uzaba ugizwe n’iminota 40, aho kuba 48 yo muri NBA.
Kugeza ubu amakipe akomeye kuri uyu mugabane ni Real Madrid, CSKA Moscow na Panathinaikos ifite igikombe giheruka.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!