Ni umukino utagoye Grizzlies cyane kuko yawuyoboye kuva utangiye kugeza urangiye. Igice cya mbere cyarangiye iyoboye umukino n’amanota 68 kuri 56 ya Suns.
Uduce tubiri twa nyuma Suns yagerageje kutuyobora ariko Grizzlies yagumaga hafi kuko ikinyuranyo nticyarengaga amanota ane.
Umukino warangiye, Memphis Grizzlies itsinze Phoenix Suns amanota 119-112. Iyi kipe yahise ifata umwanya wa kabiri mu gice cy’iburengerazuba, aho imaze gutsinda imikino 36, itsindwa 17.
Indi mikino yabaye uyu munsi, New York Knicks yatsinze Indiana Pacers amanota 128-115, ikomeza kwitwara neza kuko igeza ku mwanya wa gatatu mu gice cy’iburasirazuba.
Detroit Piston yatsinze Chicago Bulls amanota 132-92, Toronto Raptors itsinda Philadelphia 76ers amanota 106-103.
Iyi mikino izakomeza mu rukerera rwo ku wa Kane, tariki 13 Gashyantare 2025 ahateganyijwe imikino myinshi irimo uzahuza Dallas Mavericks na Golden State Warriors saa 4:30, Utah Jazz na Lakers saa 4:00 ndetse n’uwa Oklahoma City Thunder na Miami Heat saa 3:00.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!