00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA: Los Angeles Lakers yatsinze Golden State Warriors

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 26 December 2024 saa 10:34
Yasuwe :

Los Angeles Lakers yatsindiye Golden State Warriors mu rugo, amanota 115-113 muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA).

Uyu mukino wari utegerejwe na benshi kubera guhuza ibihangange, Stephen Curry na LeBron James, wabaye mu ijoro rya noheli, aho iyi mikino itegurwa hagashakwamo ukomeye uzafasha abantu kwizihiza uyu munsi mukuru.

Uyu mukino watangiye wegeranye cyane amakipe yombi atsindana, agace ka mbere karangira anganya amanota 23-23.

Mu gace ka kabiri, umukino wakomeje muri uwo mujyo ariko LeBron James na Austin Reaves batangira gufasha Lakers kuwuyobora.

Igice cya mbere cyarangiye, Lakers iyoboye umukino n’amanota 55 kuri 52 ya Warriors.

Lakers yakomeje kugenda imbere, cyane ko yari ifite abakinnyi benshi bari gutsinda cyane, aho Rui Hachimura na Mac Christie bakoreye mu ngata James na Reaves.

Agace ka gatatu karangiye, Lakers ikomeje kuyobora umukino n’amanota 84 kuri 76.

Bitandukanye n’utundi duce, Warriors yagiye mu ka nyuma yiminjiriyemo agafu itangira gutsinda amanota menshi arimo atatu ya Stephen Curry na Andrew Wiggins.

Mu masegonda 10 ya nyuma, amakipe yombi yanganyaga amonata 113-113, Austin Reaves aba intwari y’umunsi kuko yahawe umupira azamuka neza ahanganye na Wiggins amutsindana amanota abiri yabaye ikinyuranyo.

Umukino warangiye Los Angeles Lakers yatsinze Golden State Warriors amanota 115-113 yegukana intsinzi y’umukino w’agapingane.

Muri uyu mukino, LeBron James yatsinze amanota 36, mu gihe mugenzi we Stephen Curry yatsinze 38 arimo umunani y’atatu mu nshuro 15 yayagerageje.

Indi mikino yabaye uyu munsi, Philadelphia 76ers yatsinze Boston Celtics amanota 118-114, Phoenix Suns itsinda Denver Nuggets amanota 110-100.

Andrew Wiggins agerageza gutsinda dunk
Stephen Curry yatsinze amanota atatu inshuro umunani muri 15 yayagerageje
Andrew Wiggins agerageza gutsinda amanota atatu
Austin Reaves yigaragaje cyane muri uyu mukino
James ashinira Austin Reaves watsinze amanota abiri yakoze ikinyuranyo
Abakinnyi ba Lakers bishimira amanota yatanze intsinzi
LeBron James na Stephen Curry basuhuzanya nyuma y'umukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .