Uyu mukino wari utegerejwe na benshi kubera guhuza ibihangange, Stephen Curry na LeBron James, wabaye mu ijoro rya noheli, aho iyi mikino itegurwa hagashakwamo ukomeye uzafasha abantu kwizihiza uyu munsi mukuru.
Uyu mukino watangiye wegeranye cyane amakipe yombi atsindana, agace ka mbere karangira anganya amanota 23-23.
Mu gace ka kabiri, umukino wakomeje muri uwo mujyo ariko LeBron James na Austin Reaves batangira gufasha Lakers kuwuyobora.
Igice cya mbere cyarangiye, Lakers iyoboye umukino n’amanota 55 kuri 52 ya Warriors.
Lakers yakomeje kugenda imbere, cyane ko yari ifite abakinnyi benshi bari gutsinda cyane, aho Rui Hachimura na Mac Christie bakoreye mu ngata James na Reaves.
Agace ka gatatu karangiye, Lakers ikomeje kuyobora umukino n’amanota 84 kuri 76.
Bitandukanye n’utundi duce, Warriors yagiye mu ka nyuma yiminjiriyemo agafu itangira gutsinda amanota menshi arimo atatu ya Stephen Curry na Andrew Wiggins.
Mu masegonda 10 ya nyuma, amakipe yombi yanganyaga amonata 113-113, Austin Reaves aba intwari y’umunsi kuko yahawe umupira azamuka neza ahanganye na Wiggins amutsindana amanota abiri yabaye ikinyuranyo.
Umukino warangiye Los Angeles Lakers yatsinze Golden State Warriors amanota 115-113 yegukana intsinzi y’umukino w’agapingane.
Muri uyu mukino, LeBron James yatsinze amanota 36, mu gihe mugenzi we Stephen Curry yatsinze 38 arimo umunani y’atatu mu nshuro 15 yayagerageje.
Indi mikino yabaye uyu munsi, Philadelphia 76ers yatsinze Boston Celtics amanota 118-114, Phoenix Suns itsinda Denver Nuggets amanota 110-100.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!