Uyu mwanya wa kabiri yawushimangiye amaze gutsinda amanota 35, atanga imipira ivamo amanota 10, ndetse anasama indi umunani yari ivuye ku nkangara, bihita bimwegereza mugenzi we uri ku mwanya wa mbere, Kareem Abdul-Jabbar ufite amanota 38,387.
Kugira ngo LeBron abigereho yari akeneye kwinjiza amanota 11 gusa, ariko byabaye akarusho atsinda arenze ku yo yifuzaga. Uyu mugabo ageze kuri aya mateka nyuma yo gukina iyi Shampiyona ikomeye ku Isi muri Basketball ku nshuro ya 20.
Uyu kandi yahise aba umukinnyi wa mbere utsinze ayo manota yaratanze n’imipira ivamo andi kuri bagenzi be irenga ibihumbi 10, ndetse akora na ’rebound’ zirenga ibihumbi 10.
Abakurikiranira hafi uyu mukinnyi ndetse n’iyi Shampiyona, ntibashidikanya ku bushobozi bwe bwo kuba yanatsinda andi manota akaba uwa mbere kuri uru rutonde rw’umukinnyi w’ibihe byose watsize menshi.
Nubwo uyu mugabo w’imyaka 38 yakoze ibishoboka byose ariko, ikipe ye yabuze uko yikura imbere ya Philadelphia 76ers, basoje umukino barushwa ikinyuranyo cy’inota rimwe.
Uyu wabaye umukino wa gatatu batsinzwe bikurikiranya, nyuma yo gutakaza uwa Denver Nuggets na Dallas Mavericks.
Los Angeles Lakers ikomeje guhagarara nabi kuko iri mu makipe atatu ya nyuma ku rutonde rwo mu Gace ko mu Burengerazuba “Western Conference”. Aka gace kayobowe na Denver Nuggets, naho mu Burasirazuba “Eastern Conference” hayobowe na Boston Celtics.
Indi mikino yabaye mu rukerera, Trail Blazers yatsinze Dallas Mavericks amanota 140-123, Denver Nuggets itsinda Orlando Magic 119-116, San Antonio Spurs itsindwa na Sacramento Kings 119-132, Brooklyn Nets yihanangirizwa na Oklahoma City Thunder ku manota 112-102.
Imikino iteganyijwe irimo uwa Charlotte Hornets ikina na Boston Celtics, Milwaukee Bucks na Indiana Pacers, New York Knicks na Toronto Raptors.
Washington Wizards yo iracakirana na Golden State Warriors, Cleverland Cavaliers na New Orleans Pelicans, Atlanta Hawks na Miami Heat, Minnesota Timberwolves na yo ikine na Utah Jazz.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!