Iyi mikino iba itegerejwe na benshi yatangiye gukinwa mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 19 Mata 2025.
Umwe mu yari yitezwe mu gice cy’Iburengerazuba, Timberwolves yabaye iya gatandatu yawitwayemo neza, itsinda Lakers ya gatatu amanota 117-95. Anthony Edwards yigaragaje cyane kuko yatsinzemo amanota 22.
Undi mukino wabaye muri iki gice, Denver Nuggets yabaye iya kane yatsinze Los Angeles Clippers ya gatanu amanota 112-110.
Mu gice cy’Iburasirazuba, Indiana Pacers yabaye iya kane yatsinze Milwaukee Bucks ya gatanu amanota 117-98, New York Knicks ya gatatu yatsinze Detroit Pistons ya gatandatu amanota 123-112.
Iyi mikino irakomeza ku Cyumweru no mu rukerera rwo ku wa Mbere, aho Oklahoma City Thunder ya mbere ikina na Memphis Grizzlies ya munani, Houston Rockets ya kabiri igakina na Golden State Warriors ya karindwi.
Cleveland Cavaliers yabaye iya mbere mu burasirazuba, irakina na Miami Heat ya munani, mu gihe Boston Celtics ya kabiri irakina na Orlando Magic ya karindwi.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!