00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lakers na Bucks zatangiye nabi Imikino ya Kamarampaka

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 20 April 2025 saa 09:40
Yasuwe :

Los Angeles Lakers yatsinzwe na Minnesota Timberwolves amanota 117-95, Milwaukee Bucks itsindwa na Indiana Pacers amanota 117-98, mu mikino ya mbere y’iya kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA.

Iyi mikino iba itegerejwe na benshi yatangiye gukinwa mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 19 Mata 2025.

Umwe mu yari yitezwe mu gice cy’Iburengerazuba, Timberwolves yabaye iya gatandatu yawitwayemo neza, itsinda Lakers ya gatatu amanota 117-95. Anthony Edwards yigaragaje cyane kuko yatsinzemo amanota 22.

Undi mukino wabaye muri iki gice, Denver Nuggets yabaye iya kane yatsinze Los Angeles Clippers ya gatanu amanota 112-110.

Mu gice cy’Iburasirazuba, Indiana Pacers yabaye iya kane yatsinze Milwaukee Bucks ya gatanu amanota 117-98, New York Knicks ya gatatu yatsinze Detroit Pistons ya gatandatu amanota 123-112.

Iyi mikino irakomeza ku Cyumweru no mu rukerera rwo ku wa Mbere, aho Oklahoma City Thunder ya mbere ikina na Memphis Grizzlies ya munani, Houston Rockets ya kabiri igakina na Golden State Warriors ya karindwi.

Cleveland Cavaliers yabaye iya mbere mu burasirazuba, irakina na Miami Heat ya munani, mu gihe Boston Celtics ya kabiri irakina na Orlando Magic ya karindwi.

Anthony Edwards yafashije Timberwolves gutsinda Lakers mu mukino wa mbere
Minnesota Timberwolves yatangiye neza Imikino ya Kamarampaka
Pacers yatangiye neza itsinda Bucks
New York Knicks irahabwa amahirwe yo kuzasezerera Pistons

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .