Iyi mikino yabaye mu rukerera rwo ku wa Kane, tariki ya 13 Gashyantare 2025.
Umukino wa Dallas Mavericks na Golden State Warriors wari utegerejwe cyane watangiye wihuta amakipe yombi atsindana. Agace ka mbere karangiye iyi kipe iri mu rugo iyoboye n’amanota 32-31.
Mu gace ka kabiri, umukino warushijeho kwegerana cyane, Kyrie Irving na Stephen Curry batsindira amakipe yombi. Muri aka gace, yombi yagatsinzemo amanota 25.
Igice cya mbere cyarangiye Mavericks ikomeje kuyobora umukino n’amanota 57-56.
Mu gace ka gatatu, Kyring yakorewe mu ngata na Klay Thompson na Max Christie, Mavericks ikomeza kuyobora umukino. Ni mu gihe mu gace ka nyuma, Jimmy Butler yagerageje kuzamura amanota ya Warriors.
Uyu mukino wari ishiraniro, warangiye Dallas Mavericks yatsinze Golden State Warriors amanota 111-107.
Kera kabaye, Memphis Grizzlies yari imaze imikino 11 idatsindwa, yahagaritswe na Los Angeles Clippers yayitsinze amanota 128-114.
Los Angeles Lakers yatsinzwe na Utah Jazz amanota 131-119, Boston Celtics yatsinze San Antonio Spurs amanota 116-103.
Oklahoma City Thunder yatsinze Miami Heat amanota 115-101. Ikomeza kugira umwaka mwiza cyane kuko yabaye intsinzi ya 44 muri uyu mwaka, ikaba imaze gutsindwa imikino icyenda gusa.
Ibi biyishyira ku mwanya wa mbere mu gice cy’iburengerazuba, ikurikiwe na Memphis Grizzlies na Houston Rockets.
Mu Burasirazuba, Cleveland Cavaliers irayoboye, ikurikiwe na Boston Celtics, New York Knicks na Indiana Pacers.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!