00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA: Kera kabaye Grizzlies yahagaritswe, Warriors na Lakers ziratsindwa

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 13 February 2025 saa 09:30
Yasuwe :

Memphis Grizzlies yari imaze iminsi yitwara neza yatsinzwe na Los Angeles Clippers amanota 128-114, Dallas Mavericks itsinda Golden State Warriors amanota 111-107, mu mikino ya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA.

Iyi mikino yabaye mu rukerera rwo ku wa Kane, tariki ya 13 Gashyantare 2025.

Umukino wa Dallas Mavericks na Golden State Warriors wari utegerejwe cyane watangiye wihuta amakipe yombi atsindana. Agace ka mbere karangiye iyi kipe iri mu rugo iyoboye n’amanota 32-31.

Mu gace ka kabiri, umukino warushijeho kwegerana cyane, Kyrie Irving na Stephen Curry batsindira amakipe yombi. Muri aka gace, yombi yagatsinzemo amanota 25.

Igice cya mbere cyarangiye Mavericks ikomeje kuyobora umukino n’amanota 57-56.

Mu gace ka gatatu, Kyring yakorewe mu ngata na Klay Thompson na Max Christie, Mavericks ikomeza kuyobora umukino. Ni mu gihe mu gace ka nyuma, Jimmy Butler yagerageje kuzamura amanota ya Warriors.

Uyu mukino wari ishiraniro, warangiye Dallas Mavericks yatsinze Golden State Warriors amanota 111-107.

Kera kabaye, Memphis Grizzlies yari imaze imikino 11 idatsindwa, yahagaritswe na Los Angeles Clippers yayitsinze amanota 128-114.

Los Angeles Lakers yatsinzwe na Utah Jazz amanota 131-119, Boston Celtics yatsinze San Antonio Spurs amanota 116-103.

Oklahoma City Thunder yatsinze Miami Heat amanota 115-101. Ikomeza kugira umwaka mwiza cyane kuko yabaye intsinzi ya 44 muri uyu mwaka, ikaba imaze gutsindwa imikino icyenda gusa.

Ibi biyishyira ku mwanya wa mbere mu gice cy’iburengerazuba, ikurikiwe na Memphis Grizzlies na Houston Rockets.

Mu Burasirazuba, Cleveland Cavaliers irayoboye, ikurikiwe na Boston Celtics, New York Knicks na Indiana Pacers.

Kyrie Irving yatsinze amanota 42 muri uyu mukino
Klay Thompson yahuraga na Warriors yanditsemo amateka akomeye
Kyrie Irving yishimira intsinzi
Lakers yatsinzwe na Utah Jazz
Boston Celtics yitwaye neza imbere ya Spurs
Jayson Tatum yafashije Celtics gutsinda San Antonio Spurs
Oklahoma City Thunder yakomeje kwitwara neza
Shai Gilgeous-Alexander ni umwe mu bagenderwaho muri Oklahoma City Thunder

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .