Iyi ‘trade’ irimo amakipe ane, aho Miami Heat yahawe Andrew Wiggins, Kyle Anderson na PJ Tucker ndetse n’umukinnyi wa mbere Warriors izatoranya muri uyu mwaka (2025 first round pick).
Utah Jazz izakira Dennis Schroder, mu gihe Pistons Detroit izakira Lindy Waters na Josh Richardson.
Butler werekeje muri Warriors ku munsi wa nyuma w’isoko, yari amaze iminsi atabanye neza na Miami Heat kuko yari iherutse kumuha ibihano inshuro ebyiri kubera imyitwarire mibi.
Uyu mukinnyi n’undi ukomeye uhinduye ikipe nyuma ya Luka Dončić werekeje muri Los Angeles Lakers na Anthony Davis wagiye muri Dallas Mavericks.
Jimmy Butler yanyuze mu makipe nka Chicago Bulls, Minnesota Timberwolves na Philadelphia 76ers.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!