Guhanwa kwa Butler ntabwo kwatunguranye kuko uyu mukinnyi yakunze kugaragaza imyitwarire mibi mu ikipe inshuro nyinshi zitandukanye, aho iheruka yagiye mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino wabahuje na Indiana Pacers.
Bakimara gutsindwa amanota 115-128, uyu mukinnyi yatangaje ko nta byishimo afit mu ikipe kandi nta cyizere afite cyo kongera kunezerwa igihe akiyikinira.
Ati “Ndashaka kongera kwishimira gukina Basketball. Aho yaba ari ho hose kandi nzahabona vuba. Iyo ndi hano nishima iyo ndi hanze y’ikibuga gusa kandi sibyo ifuza. Nifuza kuba umukinnyi ufasha ikipe gutsinda, ubu ntabyo ndi gukora.”
Nyuma y’aya magambo ntabwo byanejeje ikipe ye, ihita ifata umwanzuro wo kumuhagarika imikino irindwi, ndetse no kumukata arenga ibihumbi 300$ kuri buri mukino bingana na miliyoni 2.35$.
Nubwo bimeze bityo ariko bigaragara ko uyu mukinnyi ari kugerageza kunaniza ikipe kugira ngo ibe yamurekura, mbere y’uko isoko ry’abakinnyi rifunga muri Gashyantare 2025.
Si ubwa mbere ahawe ibihano kuko no mu mwaka ushize yigeze guhagarikwa umukino umwe nyuma yo guteza imvururu ku mukino wahuje Miami Heat na New Orleans Pelicans.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!