Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, imikino ya siporo zitandukanye yasubitswe nyuma y’uko Milwaukee Bucks ihisemo kudakina umukino wo ku wa Gatatu kubera iraswa ry’umwirabura Jocob Blake.
Jacob Blake w’imyaka 29, yarashwe amasusu arindwi mu mugongo na polisi ku Cyumweru mu Mujyi wa Kenosha, i Wisconsin, hafi ya Milwaukee.
Shampiyona ya NBA mu bagore (WNBA) yasubukuwe ku wa Gatanu nyuma yo gusubika imikino yari kuba mu minsi ibiri yabanje.
Umuyobozi wa NBA, Adam Silver na Michele Roberts uyobora Ishyirahamwe ry’abakinnyi (NBPA), bashyize hanze itangazo rivuga ko nyuma y’ibiganiro byahuje abakinnyi, abatoza n’abayoboye amakipe, hemejwe ko hari icyakorwa mu guha ubutabera abaturage no kurwanya irondaruhu.
Itangazo rigira riti “Impande zose zemeranyijwe gusubukura imikino ku wa Gatandatu.”
NBA n’abakinnyi bemeranyijwe ko hashyirwaho ihuriro rigamije guharanira ubutabera, abariyoboye bakabamo abakinnyi, abatoza n’abayobozi b’amakipe.
Umukino wa gatanu wa Play-off wari guhuza Milwaukee Bucks na Orlando Magic washyizwe kuri uyu wa Gatandatu saa tatu n’igice (21:30), ukaza gukurikirwa n’uhuza Oklahoma City Thunder na Houston Rockets ndetse n’uhuza Los Angeles Lakers na Portland Trail Blazers.
Imikino yo ku Cyumweru izabimburirwa n’uzahuza Boston Celtics na Toronto Raptors saa moya z’umugoroba (19:00), mbere y’uko LA Clippers ikina na Dallas Mavericks mu gihe Utah Jazz izahura na Denver Nuggets.
Indi nkuru wasoma: Trump yagereranyije NBA nk’ishyaka rya politiki.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!