00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA: Imvune yasoje umwaka w’imikino wa Kyrie Irving

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 5 March 2025 saa 10:53
Yasuwe :

Imvune yo mu ivi ry’ibumoso, yasoje umwaka w’imikino wa Kyrie Irving ukinira Dallas Mavericks muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA.

Nyuma yo gusuzumwa n’abaganga, Mavericks yameje ko kizigenza wayo Kyrie Irving umwaka we w’imikino warangiye kubera imvune yagize mu ivi ry’ibumoso, mu mukino batsinzwe ku wa Mbere na Sacramento Kings amanota 112-98.

Uyu mukinnyi w’imyaka 32, ni umwe mu nkingi za mwamba muri Mavericks kuko yari amaze gukina imikino 50 muri 62.

Ivunika rye rishobora kuzakora kuri iyi kipe cyane kuko ishobora kuzabura mu Mikino ya Kamarampaka.

Kyrie yabaye umukinnyi wa gatatu mu byumweru bitatu bishize, ufite izina rikomeye ugize imvune izatuma atazongera gukina muri uyu mwaka w’imikino.

Yiyongereye kuri Victor Wembanyama wa San Antonio Spurs wavunitse urutugu na Joel Embiid wa Philadelphia 76ers wavunitse ivi.

Kyrie Irving yagize imvune mu ivi izatuma atazongera gukina muri uyu mwaka w'imikino
Kyrie Irving yari umwe mu nkingi za mwamba muri Dallas Mavericks
Joel Embiid wa 76ers nawe yagize imvune y'igihe kirekire
Wembanyama wa Spurs aherutse kuvunika urutugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .