Nyuma yo gusuzumwa n’abaganga, Mavericks yameje ko kizigenza wayo Kyrie Irving umwaka we w’imikino warangiye kubera imvune yagize mu ivi ry’ibumoso, mu mukino batsinzwe ku wa Mbere na Sacramento Kings amanota 112-98.
Uyu mukinnyi w’imyaka 32, ni umwe mu nkingi za mwamba muri Mavericks kuko yari amaze gukina imikino 50 muri 62.
Ivunika rye rishobora kuzakora kuri iyi kipe cyane kuko ishobora kuzabura mu Mikino ya Kamarampaka.
Kyrie yabaye umukinnyi wa gatatu mu byumweru bitatu bishize, ufite izina rikomeye ugize imvune izatuma atazongera gukina muri uyu mwaka w’imikino.
Yiyongereye kuri Victor Wembanyama wa San Antonio Spurs wavunitse urutugu na Joel Embiid wa Philadelphia 76ers wavunitse ivi.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!