00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA igeze aho rukomeye! Boston na Warriors ziranganya imikino ibiri

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 11 June 2022 saa 09:22
Yasuwe :

Imikino yo gushaka igikombe cya NBA muri uyu mwaka igeze aho rukomeye, nyuma y’umukino wa kane wahuje Boston Celtics na Golden State Warriors ugasiga amakipe yombi anganya imikino ibiri.

Stephen Curry yatsinze amanota 43 kugira ngo afashe Warriors gukomeza kwiruka ku gikombe mu ntsinzi ikipe ye yabonye ku manota 107 kuri 97.

Klay Thompson we yatsinze amanota 18 mu gace ka kane k’umukino arimo atatu yahesheje Warriors kuyobora umukino ku manota 95 kuri 94 ya Boston mu minota ine ya nyuma.

Andrew Wiggins yatsinze amanota 17 ndetse akora na rebounds 16. Ku rundi ruhande,

Jayson Tatum ni wayoboye abatsindiye Boston aho yabashije kubona amanota 23. Jaylen Brown we yagerageje gutera mu nkangara inshuro 19 abona amanota 21 mu gihe Marcus Smart yabonye amanota 18 mu nshuro 18 yateye mu nkangara.

Umukino wa Gatanu uteganyijwe ku wa Mbere mu Mujyi wa San Francisco.

Stephen Curry yatsinze amanota 43 muri uyu mukino
Boston yashakaga iyi ntsinzi kugira ngo yizere ko ishobora kwegukana iki gikombe bitayigoye
Jayson Tatum yari yahaye akazi gakomeye Warriors ashakira intsinzi ikipe ye mu mukino wa kane
Wari umukino w'ingufu ku mpande zombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .