00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA: Ibigugu byitwaye neza

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 16 January 2025 saa 10:29
Yasuwe :

Los Angeles Lakers yatsinze Miami Heat amanota 117-108, Golden State Warriors itsinda Minnesota Timberwolves amanota 116-115, mu mikino ya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri mu bihe bikomeye byo guhangana n’inkongi y’umuriro yibasiye Umujyi wa Los Angeles Lakers ariko ntibibuza iyi shampiyona ya mbere ikunzwe ku Isi gukinwa.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, hakinwe imikino yaranzwe no kwitwara neza ku amakipe menshi akomeye.

Los Angeles Lakers yaherukaga gusubikirwa umukino kubera inkongi ikomeye yibasiye uyu mujyi, yasubiye mu kibuga yitwara neza itsinda Miami Heat amanota 117-108.

Yabaye intsinzi ya 21 iyi kipe ibonye muri uyu mwaka mu gihe imaze gutsindwa imikino 17.

Bigoranye cyane, Golden State Warriors yatsinze Minnesota Timberwolves amanota 116-115, iba intsinzi ya 20 gusa ni nayo mikino imaze gutsindwa.

Houston Rockets imeze neza cyane muri iyi minsi, yatsinze Denver Nuggets amanota 128-108, iba intsinzi ya 27 ibonye mu gihe imaze gutsindwa imikino 12.

New York Knicks yatsinze Philadelphia 76ers amanota 125-119, Memphis Grizzlies ya Jo Morant itsinda San Antonio Spurs amanota 129-115.

Ku wa Gatanu, hateganyijwe umukino wishiraniro uzahuza amakipe ayoboye ibice byombi, aho Oklahoma City Thunder ya mbere burengerazuba izakira Cleveland Cavaliers yo mu burasirazuba.

Lakers yatsinze Miami Heat
Warriors imaze gutsinda imikino 20 muri uyu mwaka
Warriors yongeye kwitwara neza
Jalen Green akomeje gufasha Houston Rockets kwitwara neza
Rockets yatsinze Nuggets
Jo Morant yishimira intsinzi ikomeye Grizzlies yakuye kuri Spurs
Jo Morant atsindana dunk Wembanyama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .