Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri mu bihe bikomeye byo guhangana n’inkongi y’umuriro yibasiye Umujyi wa Los Angeles Lakers ariko ntibibuza iyi shampiyona ya mbere ikunzwe ku Isi gukinwa.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, hakinwe imikino yaranzwe no kwitwara neza ku amakipe menshi akomeye.
Los Angeles Lakers yaherukaga gusubikirwa umukino kubera inkongi ikomeye yibasiye uyu mujyi, yasubiye mu kibuga yitwara neza itsinda Miami Heat amanota 117-108.
Yabaye intsinzi ya 21 iyi kipe ibonye muri uyu mwaka mu gihe imaze gutsindwa imikino 17.
Bigoranye cyane, Golden State Warriors yatsinze Minnesota Timberwolves amanota 116-115, iba intsinzi ya 20 gusa ni nayo mikino imaze gutsindwa.
Houston Rockets imeze neza cyane muri iyi minsi, yatsinze Denver Nuggets amanota 128-108, iba intsinzi ya 27 ibonye mu gihe imaze gutsindwa imikino 12.
New York Knicks yatsinze Philadelphia 76ers amanota 125-119, Memphis Grizzlies ya Jo Morant itsinda San Antonio Spurs amanota 129-115.
Ku wa Gatanu, hateganyijwe umukino wishiraniro uzahuza amakipe ayoboye ibice byombi, aho Oklahoma City Thunder ya mbere burengerazuba izakira Cleveland Cavaliers yo mu burasirazuba.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!