Mu mikino yari ihanzwe amaso, Boston Celtics yatsinze Golden State Warriors amanota 125-85, New York Knicks itsinda Brooklyn Nets amanota 99-95 na ho Los Angeles Lakers itsinda Washington Wizards amanota 111-88.
Knicks ni imwe mu makipe ahagaze neza cyane muri iyi minsi, kuko umukino yatsinze Nets wari uwa cyenda wikurikiranya. Ibi bishyira iyi kipe ku mwanya wa gatatu mu gice cy’Iburasirazuba.
Lakers ifite umusaruro uvanze, yatsinze Washington Wizards amanota 111-88, mu mukino LeBron James yigaragaje cyane ndetse aba uwa karindwi mu bamaze kwambura imipira myinshi (steals) mu mateka ya NBA.
Indi mikino yabaye, Denver Nuggets yatsinze Philadelphia 76ers amanota 144-109, Toronto Raptors itsinda Orlando Magic amanota 109-93.
Iki cyumweru cyahariwe abakeba kirimo indi mikino ikomeye cyane nk’uwo Boston Celtics izakira Los Angeles Lakers tariki ya 23 Mutarama ndetse n’uzasoza uzahuza Golden State Warriors na Lakers, uteganyijwe tariki ya 25 Mutarama 2025.
Hari indi mikino isanzwe ya Shampiyona yo guhanga amaso, aho Oklahoma City Thunder ihagaze bwuma muri iyi minsi izakira Utah Jazz mu rukerera rwo ku wa Kane.
Hari kandi undi mukino ukomeye cyane uzahuza Houston Rockets ya kabiri mu gice cy’Iburengerazuba ndetse na Cleveland Cavaliers ya mbere mu Burasirazuba.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!